
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaganye amagambo Nyinawumuntu Marie Grâce utoza Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori aheruka gutangaza ku bakinnyi b’ikipe ya Ghana.
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri ni bwo Amavubi y’abagore yanyagiwe na Ghana ibitego 7-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Nyuma y’uyu mukino umutoza Grâce Nyinawumuntu yavuze ko kuba "abakinnyi ba Ghana bameze nk’abagabo" biri mu byatumye ikipe atoza ititwara neza.
Yagize ati: "Twaje dufite ingamba zo kubabuza gukina rero kubera umuvuduko umukino wariho byabananiye kuzikurikiza. Ikindi bafite ba bakobwa bajya kumera nk’abagabo, bityo abana bagize ubwoba bakibabona ubwo bari bagiye kwishyushya, ngerageza kubaganiriza ariko bakigera mu kibuga bagize igihunga badutsinda ibitego bibiri."
FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ibyatangajwe n’umutoza Nyinawumuntu "bihabanye n’amahame n’indangagaciro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda."
Iri shyirahamwe ryunzemo ko rihamagarira abanyamuryango baryo "kwirinda imyitwarire cyangwa imvugo zitavuga ukuri, zidafite ishingiro kandi zitarimo ubunyamwuga."
Amakuru avuga ko umutoza Grace Nyinawumuntu yahise asezererwa kubera ariya magambo, asimburwa by’agateganyo na Mukakusonera Théogenie wari umwungirije.
Tanga igitekerezo