Ibitaro by’ibanga byo muri Filipine byatangaga serivisi zo guhindura amasura y’abanyabyaha n’abatekamutwe hakoreshejwe plastic surgery ngo babafashe guhunga ubutabera bishobora gufungwa nyuma yo kuvumburwa nk’uko abayobozi babivuga.
Ibitaro bibiri nkibi bitemewe bishobora gufungwa "mu byumweru biri imbere" nyuma y’uko abapolisi bagabye igitero ku bya mbere biri mu nkengero z’amajyepfo ya Manila muri Gicurasi, nk’uko umuvugizi wa polisi yabitangarije BBC.
Amezi abiri ashize ibikoresho byo guhinduranya umusatsi, gutera amenyo hamwe no gutukuza uruhu byafatiwe mu bitaro biri mu Mujyi wa Pasay mu mezi abiri ashize.
Umuvugizi wa komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha muri perezidansi (PAOCC), Winston John Casio yagize ati: "Ushobora kurema umuntu mushya rwose uhereye kuri ibi."
Ubuyobozi bwavuze ko ibitaro byombi bitemewe bikurikiranwe bikekwaho kuba binini inshuro enye kuruta ibya Pasay.
Casio yavuze ko abakiriya babo bavuga ko barimo abo mu gatsiko k’abanyarusimbi barukinira kuri internet, bakorera muri Philippines mu buryo butemewe n’amategeko.
Izi casino zo kuri interineti cyangwa Pogos (Philippine Online Gaming Operations) zikunze kuyobokwa n’abanyarusimbi b’Abashinwa aho iyi mikino ifatwa nk’urusimbi itemewe.
Ariko abapolisi bavuga ko Pogos yakoreshejwe nk’agakingirizo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nko kuriganya kuri telefoni no gucuruza abantu.
Abaganga batatu, babiri bakomoka muri Vietnam n’umwe wo mu Bushinwa - umufarumasiye w’Umushinwa, n’umuforomokazi wo muri Vietnam bafatiwe mu mukwabu wo muri Pasay, nta n’umwe muri bo wari wemerewe gukorera muri Filipine.
Abayobozi bahasanze kandi imashini ya hemodialyse, bavuga ko iki kigo cyubatse kuri metero kare 400, cyatangaga ubundi buvuzi butandukanye usibye plastic surgery.
Bwana Casio ati: "Bisa nk’amavuriro asanzwe hanze, ariko numara kwinjira, uzatungurwa n’ubwoko bw’ikoranabuhanga bafite."
Ati: "Ibi bitaro ntibisaba amakarita ndangamuntu akwiye ... Ushobora kuba umuntu wahunze, cyangwa ushobora kuba umunyamahanga utemewe n’amategeko muri Philippines".
Abayobozi bamenyeshejwe ko hari ibitaro bitemewe mu mujyi wa Pasay.
Pogos yateye imbere ku butegetsi bw’uwahoze ari perezida Rodrigo Duterte, washakaga umubano w’ubucuti n’u Bushinwa muri manda ye y’imyaka itandatu yarangiye mu 2022.
Icyakora, uwamusimbuye, Ferdinand Marcos Jr, yagabye igitero kuri Pogos, avuga ko zifitanye isano n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Casio yagize ati: "Perezida ntashaka ko Filipine ishushanywa nk’ahantu h’uburiganya kandi yaduhaye amabwiriza yo kujya inyuma y’ibigo by’ubutekamutwe kubera uburyo bagiye bibasira abantu benshi baturutse impande zose z’isi."
Iyi nkuru ivuga ko mu Kuboza 2022, abashinzwe abinjira n’abasohoka bataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba mafiya w’Umushinwa bivugwa ko yabazwe isura kugira ngo atamenyekana. Casio yavuze ko ibibazo nk’ibi bishobora kuba bifitanye isano n’ibitaro bikorera munsi y’ubutaka.
Tanga igitekerezo