
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ Ingabo (CIC/UPDF) aherutse gukora impinduka mu gisirikare, byitezwe ko ari izigamije guhangana n’abashobora guteza akaduruvayo haba mu matora cyangwa nyuma yayo.
Izi mpinduka zirimo gufata abasirikare bakagirwa abapolisi no gutanga inshigano nshya kuri bamwe. Uretse abapolisi basaga 200 baherutse guhindurirwa imyanya, hari impinduka ebyiri nini zabaye ku bagabo bazwiho kurwanira i Mogadishu muri Somalia. Abo ni Maj. Gen. Paul Loketch uzwi ku kazina ka Lion of Mogadishu, bivuze intare ya Mogadishu na Maj. Gen. Muhanga Kayanja uzwiho kurwanira ku butaka no mu mijyi.
Gen. Loketch wigaragaje cyane muri Somalia cyane muri operasiyo Free Shebelle, yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije mu gihe Gen. Kayanja yagizwe umuhuzabikorwa wa za operasiyo zibera muri Kampala Metropolitan Area. Ni ukuvuga Umujyi wa Kampala nyir’izina n’uturere twa: Wakiso, Mukono, Mpigi, Buikwe na Luweero. Raporo y’ibi bikorwa ihabwa Museveni wenyine kandi iba ivuye mu nzego zose z’umutekano.
Aba bajenerali ntibashyiriweho guhangana n’abigaragambya bo muri Kampala gusa
Abasesengura iyi ngingo, bavuga ko aba bagabo n’ubunararibonye bafite batashyiriweho guhangana n’urubyiruko rushonje rukunze kwihereza imihanda yo mu duce twa Ndeeba n’utundi duce tw’ Umujyi wa Kampala.
Museveni wakunze kuvuga ko inzego z’umutekano cyane polisi zirimo urumamfu (Kawukumi) ko kandi hari abantu bo hanze adasize no gutunga urutoki ibihugu bimwe by’ibituranyi mu guhangabanya umutekano wa Uganda, hari ikindi yiteze kitari abigaragambya bari imbokoboko.
Birumvikana ko n’aba baturage batoroshye, ariko gukaza umutekano kuri ruriya rwego birashoboka ko hari abandi bantu Museveni yiteze ko bazaza gutoba amatora kandi nabo bazaba bafite imbaraga nyinshi.
Kuba ibi ari ibiboneshwa amaso gusa ariko nabyo bikaba biboneka ko biri ku rwego rwo hejuru, ubwo ibitazwi biri gutegurwa mu nzego nk’ubutasi no kwitegura kw’ingabo (army readiness) kuri hejuru ku kigero kidasanzwe.
Mu magambo y’abayobozi mu nzego z’umutekano, harimo guteguza abaturage n’abandi baba bafite umugambi wo guteza akaduruvayo, ko bizabagwa nabi.
Uganda yikanga ko hari abandi bantu bazivanga mu matora bityo imyiteguro ihari si iyo guhangana n’abaturage gusa ahubwo harimo no kwitega guhangana n’abafite ubushobozi buhambaye.
Museveni yaba yiteguye intambara mu Mujyi wa Kampala?
Hagendewe ku ishyirwaho rya Gen. Loketch na mugenzi we, Muhanga Kayanja ibyo kuba muri Kampala harikwikangwa akantu ntabwo byaba ari ukwibeshya. Aba bagabo bafite umwirondoro uremereye muri UPDF no hanze yayo ariko banahuriye ku kuba ari abantu bafite ubunararibonye mu ntambara zibera mu mijyi aho bose bayoboye Ingabo za Uganda zabaga ziri muri Somalia kandi bakabyitwaramo neza.
Kuri ubu, ibyo barimo byose babaye babiretse, ngo baze gufatanya n’abandi basanzwe bacunga iby’umutekano mu Mujyi wa Kampala. Gen. Muhanga Kayanja yayoboye batayo ikorera muri Mbarara ahitwa Makenke nyuma ajya muri Somalia aho bivugwa ko yitwaye neza.
Gen. Loketch yarigaragaje ku buryo Perezida wa Somalia yigeze kwinginga Museveni ngo yongere amumwoherereze. Yamuhaye umwanya w’undi mugabo, Gen. Sabiti Muzeeyi na we uzwiho kwitwara neza mu rugamba. Bivugwa ko uyu ari mu baherekeje ingabo zasubije Nkurunziza Pierre ku butegetsi ubwo yari yabuhiritsweho.
Birumvikana ko aba ari abagabo ari ab’ingenzi kuri Museveni yiteze ko bakemura ikibazo icyo ari cyo cyose cyakwaduka mu Mujyi wa Kampala. Ni ingingo igaragaza ko Museveni abona ko ari ngombwa kuzana abantu bazi iby’urugamba rwo mu mijyi mu bikorwa (vitendo), banabibayemo muri Somalia.
Nk’uko byagenze mu minsi yashize ubwo Bobi Wine yafatwaga, akaduruvayo kabera i Kampala kadakumiriwe, katuma n’ubutegetsi buhirikwa, ibi bivuze ko ari ahantu ho gushyira imbere cyane kuri Museveni bityo hakwiriye abagabo bashoboye bitewe n’uburemere bw’ikibazo.
Tanga igitekerezo