Mu karere ka Gicumbi ni ho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, Dr Frank Habineza yiyamamarije ku munsi wa 17, yizeza urubyiruko kuzarutengamaza arushakira imirimo ihagije natorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu.
Mbere yo kugira icyo avuga ku rubyiruko, Habineza yavuze ko yishimiye cyane kwiyamamariza muri aka karere k’imisozi myiza miremire asanzwe azi neza kuko yakagezemo kenshi, cyane mu mirimo y’ubudepite mu mirenge itandukanye bumva banakemura ibibazo by’abaturage.
Yababwiye ariko ko nubwo iyi misozi myiza ihari n’ibindi byiza nyaburanga byakagombye gukurura ba mukerarugendo bisa n’ibipfa ubusa, kuko nta musaruro ugaragara bibyazwa.
Yavuze ko natorwa aka karere kimwe n’utundi turere turimo ibyiza nyaburanga bitabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo azatwitaho by’umwihariko, ubukerarugendo bukabera abaturage isoko nyayo y’iterambere.
Yanabijeje ishuri ryigisha imikino n’imyidagaduro ku rwego rw’aka karere, kubakemurira ibibazo by’ingurane bisa n’ibyahabereye agatereranzamba, iby’amazi meza, iby’abaturage b’umurenge wa Rutare n’indi mirenge babujijwe kugira icyo bakora mu mirima yabo, icy’umukamo mwinshi bagira ariko bakaba batagira amakusanyirizo n’uruganda rutunganya amata, n’ibindi.
Ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu yavuze ko ababazwa cyane no kuba urugera kuri 25% rutagira akazi, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane azakemura
Ati: "Tuzagikemura dushyiraho ikigega gihuza abatanga akazi n’abagakeneye, umuntu akazajya akora ikizamini ari iwabo mu murenge, akazajya ahava ajya mu kazi gusa".
Habineza yanavuze ko azashyiraho uruganda rutunganya ibikorerwa muri buri murenge ruzatanga akazi ndetse rukagabanya ubushomeri.
Ati: "Nk’aha muhinga urutoki rwinshi ariko rukabapfira ubusa. Tuzashyiraho uruganda rutunganya ibikomoka ku bitoki rukazatanga akazi kenshi mu rubyiruko, kimwe n’ibindi byinshi tuzakora biruteza imbere bikarukura mu bushomeri, rukagira imibereho myiza izira kubura icyo rukora".
Abasore n’inkumi b’aka karere baganiriye na BWIZA bagaragaje ko bamushimiye ndetse bakanashyigikira cyane ibitekerezo bye bibateza imbere.
Mucyo David w’imyaka 22 yavuze ko "ubushomeri buravuza ubuhuha mu rubyiruko inaha. Nta mishinga myinshi itanga akazi mu rubyiruko, n’urukabonye ntikarambe tugahora mu mihangayiko, ariko Dr Frank Habineza adutuje imitima ubwo atwijeje ko natorwa azadushakira akazi ku bwinshi. Tuzamutora.’’
Nayituriki Espérance w’imyaka 20 uvuga ko amaze imyaka ibiri arangije ayisumbuye akaba yarabuze akazi, we yavuze ko yizeye gutengamazwa na Dr Habineza.
Ati: "Birambabaza cyane kuba nshomereye n’iwacu batifashije cyane kandi baririye bakimara ngo nige. Icyizere aduhaye cyadushimishije cyane. Dutegereje itariki ya 15 Nyakanga gusa tukamuhundagazaho amajwi, na we akadutengamaza nk’uko abivuga.’’
Umukandida wa Green Party yanabwiye ab’i Gicumbi ko ahereye ku byo yabijeje yiyamamariza ubudepite akabibagezaho ku kigero cya 70%, abijeje ko nibamwicaza muri Village Urugwiro ibyo yababwiye azabagezaho bizabageraho uko yabibijeje ndetse akazaneranzaho ibindi.
Tanga igitekerezo