
Mu mibereho y�Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, habayeho intambwe eshatu zo kubaka urugo; gucikira, guterura ndetse cyangwa gushyingirwa.
Gucikira ni igihe umusore n�umukobwa bumvikana, bagashinga urugo mu ibanga. Guterura byo ni umugenzo abasore bakoraga, bagashuka umukobwa, bakamurongora ku ngufu cyangwa se kumwiba, naho gushyingirwa ni umuhango ugezweho ukorerwa mu madini habayeho ubwumvikane hagati y�umukobwa n�umusore ndetse n�imiryango yabo ibizi.
Habagaho gucikira byagenze bite?
Mu buzima busanzwe bwa Kinyarwanda n�ahandi, umusore n�umukobwa barakundana, babanje kubyumvikanaho cyangwa gushimana imico n�imyitwarire cyangwa se uburanga nk�ikigenderwaho muri iki gihe.
Umuryango w�umuhungu n�umukobwa bashoboraga kuba bafitanye amakimbirane, bakumva ko urwango bafitanye n�abana babo barugenderaho. Mu gihe urukundo rwabaga rwaganje ibiri mu miryango, aba bana babonaga ko nibamenyesha ababyeyi iby�urukundo rwabo na gahunda yo kurushinga, bashobora kubyivangamo ntibibe bikibaye. Umusore n�umukobwa ni bwo bafataga umwanzuro wo gushakana mu ibanga, byarimba bakajya kuba kure y�imiryango yabo.
Hari kandi ubwo umusore yahuzaga n�umukobwa ariko umuryango we ntumwishimire mu buryo butandukanye, cyangwa se uw�umukobwa ntiwishimire uw�umuhungu.
Kutishimira umuryango byaterwaga n�uburanga bw�umwe, imiterere ye, ubwoko (clan & tribe) cyangwa se ubutunzi (umubare w�inka).
Guterura n�impamvu byakorwaga
Uretse na mbere, ubu ngubu hari ubwo umusore abenguka umukobwa ariko yamusaba ko bakundana, ntamwemerere kubera ko atamwiyumvamo cyangwa se abona atujuje ibyo yagenderaho ahitamo.
Hari ubwo umusore ataviragamo aho, cyane mu gihe yabaga ageze mu kigero cyo kubaka urugo. Umuryango w�umuhungu, inshuti ze cyangwa se umuryango we bapangaga uburyo bazashuka umukobwa bagahurira nk�ahantu bashoye (ku mabuga), ku mugezi cyangwa se mu mbohero, bakamuterura,bakamuheka mu mugongo maze bakamujyana mu rugo rushya umusore yabaga yarubakiwe (se umubyara ni we wamwubakiraga).
Iwabo w�umusore nyuma y�igihe runaka, bengaga inzoga maze ukajya kuzitura ku muryango w�umukobwa bakawumenyesha uko byagenze ngo batware umukobwa, bikitwa �kwirega�. Muri icyo gihe, ubwo umuryango wamaraga kumenya ko umukobwa wabo bamutwaye, nta kindi warenzagaho keretse kwakira umusore nk�umukwe wabo.
Umukobwa na we ntabwo yashoboraga gutekereza ibyo gusubira iwabo kuko yabaga yabyakiye, mu gihe yabaga yamaze gutakaza ubusugi, yamaze kuba umugore kuko gutakaza ubusugi ni cyo byasobanuraga icyo gihe.
Gusa umwanditsi w�umusizi Nsanzabera Jean de Dieu mu gitabo yise �Umuco mu Buvanganzo� yavuze ko umuco wo guterura utakomotse mu Rwanda. Abanyakole na Ndorwa ni bo bawuzanye mu Rwa Gasabo, cyane cyane abababaga badatunze cyane. Tubibutse ko ikimenyetso cy�ubutunzi mu bihe bya mbere ari umubare munini w�inka.
Gucikira no guterura bifatwa bite muri iki gihe?
Muri iki gihe, umusore n�umukobwa bashobora kumvikana bagashakana mu ibanga ariko umuryango umwe cyangwa ibiri ikaba ishobora kubyivangamo, bombi bagatandukana. Ya mpamvu yo kumva ko umukobwa yamaze gutakaza ubusugi nta kinini iba ivuze. Gucikira muri iki gihe ni ukwishyingira cyangwa se ’gukocora’.
Bitewe n�impamvu zirimo ubushobozi buke, muri iki gihe umukobwa n�umuhungu hari ubwo bumvikana bakishyingira, cyane iyo nk�inkwano umusore yaciwe atabasha kuyigondera kandi umukobwa yumva ko itaba ishingiro ryo kubana kwabo. Amakimbirane mu rugo nabwo bemera kuyarenga, nabwo bagashakana.
Guterura byo ntabwo bikiriho muri iki gihe kuko nyuma y�1994 byatangiye kugabanya ingufu. Ubu ngubu umuntu wagerageza guterura umukobwa, ntaho yaba atandukaniye n�ukoze icyaha cyo gufata ku ngufu kandi yabihanirwa n�amategeko.
Gucikira ni umugenzo wabayeho nyuma yo guterura. Bitewe n�uburyo umusore n�umukobwa bubahaga kandi bagatinya imiryango yabo, ntibashoboraga gukora ibitandukanye n�ibyifuzo byabo, ngo barengeho bashakana iwabo batabizi. Guterura wo ni umugenzo wakorwaga n�umuryango umwe, icyo gihe ntabwo umukobwa yashinjwaga uruhare runini cyane nk�uko byagendaga mu gihe yumvikanye n�umusore.
Tanga igitekerezo