
Paul Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda nka Perezida ahereye ku nzibacyuho yemejwe n�inteko ishinga amategeko kuva kuwa 17 Mata 2000 kugeza kuwa 25 Kanama 2003.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kwegura ku bushake k�uwari Perezida icyo gihe Pasiteri Bizimungu tariki 23 Werurwe 2000. Kagame yari asanzwe ari Visi- Perezida akaba na Minisitiri w�Ingabo kuva tariki 19 Nyakanga 1994, nyuma gato y’aho FPR- Inkotanyi ifatiye ubutegetsi.
Inzibacyuho irangiye, Paul Kagame yatorewe gukomeza kuba Perezida w�u Rwanda manda y�imyaka irindwi kuva kuwa 25 Kanama 2003 kugeza kuwa 09 Kanama 2010.
Yongeye gutorerwa manda ya kabiri iteganywa n�itegekonshinga kuva kuwa 09 Kanama 2010 kugeza mu mwaka wa 2017. Asoje iyo manda ya kabiri habayeho kamarampaka yahinduye itegekonshinga ku birebana na manda, bityo nyuma yo kubisabwa n abanyarwanda batari bake, yongerarwa indi manda aho azageza mu 2024.
Itegeko nshinga mu ngingo yaryo y�ijana na rimwe nk�uko ryavuguwe kugeza ubu, riteganya ko noneho ushaka kuba umukuru w�igihugu mu Rwanda, yiyamamariza manda ebyiri z�imyaka itanu zitongerwa.
Hagendewe kuri iyi ngingo, Perezida Kagame wavutse kuwa 23 Ukwakira 1957, yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida nyuma y�umwaka wa 2024 ndetse akaba yakwiyongeza no mu 2029 bityo akageza muri 2034.
Gusa kuri iyi ngingo, ubwo yari mu nama mu gihugu cya Qatar i Doha yabwiye umunyamakuru ko � hari igihe atakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.�
Ubwo yatangizaga Inama y Igihugu y�Umushykirano ya 17 yateraniye i Kigali kuva kuwa Kane tariki 19-20 Ukuboza 2019, Kagame mu ijambo rye, yagarutse kuri iyi ngingo, avuga ko yifuza kuzasimburwa n�umugore.
Aha Perezida Kagame yagize ati "Mwongere vitensi,..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n�umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva.�
Ni muri urwo rwego Bwiza.com yatereye ijisho mu bagore b�Abanyarwanda bari muri politiki muri iki gihe ngo harebwe ko haba harimo ushobora kuzasimbura Perezida Kagame igihe azaba avuye ku butegetsi mu 2024 nk’uko abivuga.
Uru rutonde si ihame kuko igitekerezo cya perezida kagame kiramutse kibaye impamo nta handi warebera usibye mu bagore bagaragaraho ubushobozi kandi bagiye bigaragaza muri politiki y’u Rwanda no mu bundi bumenyi.
1) Louise Mushikiwabo

Ni umunyapolitiki wavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki 22 Gicurasi 1961.
Ni mushiki wa Lando Ndasingwa wari umunyapolitiki n’umucuruzi ukomeye, akaza kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bamwe bo mu muryango we.
Mushikiwabo yakuriye i Kigali mu bwana bwe, aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20 akora imirimo ijyanye n’ubusemuzi nko mu Muryango w Abibumbye. Yaje kuhava ajya gukorera banki nyafurika y’iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.
Prezida Kagame yamugize Minisitiri w’Itangazamakuru ahava ajya kuyobora Minisiteri y�Ububanyi n’Amahanga y�u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009. Ibi bimugira umwe mu bayoboye iyi minisiteri igihe kirekire kurusha abandi bose nyuma ya jenoside.
Mu Kwakira 2018, Mushikiwabo yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa. Ni we mu nyarwanda wa mbere watorewe kuyobora uyu muryango mu myaka ine.
Ku bw�ubushobozi, ubunararibonye muri politiki y�u Rwanda ndetse n�amahanga, uyu mugore afite ubushobozi bwo kuba mu bagore basimbura Perezida Kagame igihe yaba asimbuwe n�umuntu w�igitsinagore.
Azwiho cyane gucengera no gukora ’lobbying’ kugira ngo agere ku cyo ashaka. Ikindi afite cyihariye usibye kuba yarize indimi azi kuzivuga neza hamwe benezo bamukurikira barushaho kumwishimira iyo avuga. Ni umuntu uhora yishimye kandi utera urwenya iyo yabishatse.
2) Madamu Jeannette Kagame

Jeannette Nyiramongi ni yo mazina yiswe n�ababyeyi be, ni umufasha wa Perezida w�u Rwanda Paul Kagame. Yavutse tariki 10 Kanama 1962. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n�umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk�u Burundi na Kenya.
Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n�ubukungu n�icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n�ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw�igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n�Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y�umwana n�umugore, kurwanya sida no kurengera umugore ndetse n�umuryango muri rusange.
Mu 2010, Madamu Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y�icyubahiro y�ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by�imirire ku bana muri gahunda y�ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w�ibihugu ku isi (ONU).
Mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw�umugore, uburezi , imibereho myiza y�abaturage cyane imfubyi n�abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu. Ni umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n�uburezi bw�abana b�Abanyarwanda by�umwihariko abana b�abakobwa batishoboye.
Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw�ibanze ku bagezweho n�icyo cyorezo.
Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry�ihuriro ry�abafasha b�abakuru b�ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.
Birumvikana ko ari umwe mu bantu bazi ibibazo Abanyarwanda bafite ndetse azi byinshi muri politiki y�igihugu bityo yaba umwe mu basimbura Perezida Kagame. Nawe avuga adategwa kandi neza indimi z’amahanga zikoreshwa cyane ku isi igifaransa n’icyongereza.
3) Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza

Yavutse kuwa 25 Nyakanga 1963 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ni umucuruzi akaba n�umunyapolitiki ufite impamyabumenyi y�icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri siyansi, yakuye muri Kaminuza ya Zaire mu 1988.
Imwe mu mirimo ikomeye yakoze mbere yo guhagararira u Rwanda mu Muryango w�Abibumbye i New York kuva mu 2016.
Yabaye Minisitiri ushinzwe umuryango w�ibihugu by�Afurika y�Iburasirazuba,
Aba Umuyobozi Mukuru w�Ikigo cy�Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) aho yari n umwe mu bagize guverinoma.
Icyo gihe yari avuye ku mwanya yari asanzwe yungirije umuyobozi mukuru w Ikigo Mpuzamahanga cy�Ubucuruzi ku Isi (WTO:World Trade Organization) kuva mu mwaka wa 2005.
Yanabaye umujyanama mu by�ubukungu mu biro by�umukuru w�igihugu ndetse yakoreye ikigo gikomeye cy�Abasuwisi mu bihugu bya Cameroun na Cote d Ivoire.
Ni na we wabaye umugore wa mbere wabonye uyu mwanya, aho yakoranye na Alejandro Jara ukomoka muri Chile, Harsha Singh ukomoka mu Buhinde na Rufus Yerxa ukomoka muri Amerika.
Rugwabiza kandi yabaye Umuyobozi Mukuru muri Ambasade y�u Rwanda mu Busuwisi mu mwaka wa 2002. Rugwabiza akaba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri WTO.
Mu bindi, Rugwabiza asanzwe ari mu batangije Urugaga rw�abikorera mu Rwanda(PSF), Urugaga rwa ba rwiyemezamirimo b�abagore mu Rwanda, no mu rugaga b�abagore rw�abayobozi mu Rwanda.
Rugwabiza yabaye umwe mu bagore babiri bahagarariye ibihugu bikiri mu nzira y�amajyambere mu miryango itandukanye ishinzwe ku rwanya ubukene, akaba ari nawe wanawutangije mu Rwanda.
Ni umwe mu bagore bafite umwirondoro (CV) uremereye ndetse akaba ari inararibonye muri politiki, ubukungu ku buryo yaba umwe mu bagore basimbura Perezida Kagame. Nawe avuga adategwa kandi neza igifaransa n’icyongereza.
4) Claire Akamanzi

Yavutse mu 1979 ni umunyamategeko, umucuruzi akaba n’umunyapolitiki.Yatangiye kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga akiri muto.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2008, yabaye umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ishoramari n�ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, RIEPA.
Mu 2008, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy�igihugu cy�iterambere, RDB kugeza mu wa 2015, aho yavuye ajya gukurikirana amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri kaminuza rurangiranwa ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavanye impamyabumenyi y�icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y�imiyoborere rusange (Public administration)
Mu 2012 yaje mu bantu 192 bahawe igihembo n�ihuriro mpuzamahanga ry�ubukungu ku Isi (World Economic Forum) nk�umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by�indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders).Akamanzi kandi yaje no gushingwa imirimo ijyanye n�ibya dipolomasi y�u Rwanda mu by�ubucuruzi i London mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2013 yaje mu bagore 25 bavuga rikijyana kandi bagira impinduka mu guteza imbere ubushabitsi muri Afurika. Mu mwaka wa 2015, umuryango uhuriwemo n�ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y�Epfo, CEO Communications, wahaye Akamanzi igihembo cy�umugore uvuga rikijyana mu karere k�ibiyaga bigari.
Akamanzi yashimiwe gushyiraho ingamba zitandukanye no kuzishyira mu bikorwa, ibintu byaje korohereza no kongera umubare w�abakora ubushabitsi mu Rwanda, biza no gukurura cyane abashoramari b�abanyamahanga
Akamanzi yabonye impamyabumenyi y�icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri Uganda ndetse n�iy�icyiciro cya gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga na gahunda z�ishoramari n�amategeko muri Afurika y�Epfo no mu Buholandi. Akamanzi kandi yabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n�ishoramari.
Yabaye umuyobozi wa RDB aza kuva kuri uwo mwanya ajya kwiga, nyuma ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w�Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu biro by�Umukuru w�Igihugu.
Muri 2015 yegukanye igihembo cy�umugore uvuga rikijyana mu Karere k�Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n�ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y�Epfo.
5) Ange Kagame

Yavutse mu 1993. Ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame, akaba ari we mukobwa wenyine muri uyu muryango ugwizwe n�abandi bana b� abahungu batatu.
Yize ibyijyanye na politiki mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse na politiki mpuzamahanga mu cyiciro cya gatatu.
Ni umwe mu bana b’umukuru w’igihugu ugaragara kenshi atanga ibitekerezo ku bivugwa ku buzima bw’igihugu kandi akagaragara cyane iruhande rwa Se mu gihe abandi bana usibye abiga abarangije utapfa kumenya ibyo babamo.
Ni kenshi agaragara mu ruhame ari kumwe na se mu bikorwa bya politiki no gusubiza kuri twitter ku bintu bimwe bireba politiki y igihugu.
Gusa nta burambe bwe buzwi haba mu bya politiki cyangwa indi mirimo isanzwe. Gusa bivugwa ko yari umuhanga cyane aho yize.
6) Sayinzoga Kampeta Pichette

Pichette Kampeta Sayinzoga ni umwe mu bagore bari kuzamuka cyane muri politiki y’igihugu cy’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi harimo Umunyamabanga Uhoraho n’indi inyuranye. Mbere yo gukora muri Leta yakoze no muri Banki y’Isi.
Icyiciro cya mbere cya Kabiri cya kaminuza yize iby’iterambere ry’ubukungu na politiki mpuzamahanga muri Kaminuza yitwa Witwatersrand muri Afurika y’Epfo naho icya gatatu yize iby’ubukungu na politiki zabyo muri Kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza.
Mu 2017 yagizwe Umuyobozi Mukuru w�Ikigo cy�Igihugu cy�Ubushakashatsi n�Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).
Mu minsi micye ishize, Abafite imigabane muri BRD ni bo bahisemo Kampeta Sayinzoga ngo asimbure Eric Rutabana ku buyobozi bw�iyo banki, hakaba hategerejwe ko Inama y�Ubutegetsi y�iyo banki na yo ibyemeza.
Umwe mu bakorana na we yabwiye Bwiza.com ko ari umuyobozi akaba n�umukozi w�intangarugero. Bishimira urwego yari amaze kugezaho NIRDA, ku bwabo bakaba bifuzaga ko yagumana na bo.
Kampeta azwiho ubuhanga cyane kuko ari umwe mu bagize uruhare mu mizamukire y ubukungu bw u Rwanda.
7) Esp�rance Nyirasafari

Ni umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki.
Yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y�u Rwanda, inshingano yahawe nyuma yo kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y�ubutabera yari yaragezemo muri 2009.
Yagizwe Minisitiri w�Uburinganire n�iterambere ry�umuryango MIGEPROF, kuva ku wa 05 Ukwakira 2016.
Yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kugeza mu 2019 ubwo yagirwaga umusenateri.
Ni umwe mu bagore bashoboye kandi bamaze igihe muri politiki y’u Rwanda. Nyirasafari ni umuntu ucisha make, usabana kandi uhora yishimye kuburyo azi kubana neza n abandi.
Uko kwicisha bugufi bituma abantu bamugana batamwishisha kandi mu buryo busanzwe akomeye. Ibyo bigatuma aha umwanya abamugana akabatega amatwi no kubakemurira ibibazo.
Ni inararibonye mu byo amategeko kubera imirimo inyuranye yakoze, yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare nyuma gato ya jenoside.
8) Alvera Mukabaramba
Yavutse mu 1960. Ni umuganga akaba n’umunyapolitiki wo mui Ishyaka PPC. Yabaye umwe mu bagize Inteko y’inzibacyuho mu 1999 kugeza mu 2003. Yaje kuba umusenateri kugeza mu 2011 ndetse kuwa 10 Ukwakira agirwa Umunayambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Uyu yigeze kwiyamamariza kuba Perezida mu matora ya 2003 aho yavanyemo kandidatire ye,yifatanya n’umukandida w’Ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda naho mu 2010 yaje gutsindwa. Mu 2012, yagizwe umuyobozi w’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Muri uyu mwaka yagizwe umusenateri.
N’ubwo atari umurwanashyaka wa FPR-Inkotanyi, ni umwe mu bagore bagaragaje ko nabo bafite ubushake bwo kuba bayobora u Rwanda. Agiriwe icyo kizere ubunanaribonye afite muri politiki bimushyira mu bagore bagirirwa ikizere bakaba basimbura Perezida Kagame.
9) Donatille Mukabalisa

Yavutse muri Nyakanga 1960. Avukira i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umunyamategeko ndetse ayigisha muri imwe muri kaminuza za hano mu Rwanda.
Yinjiye muri politiki mu 2,000. Yinjiye mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL). Mu 2003 aba umudepite kugeza mu 2008. Mu 2011 kugeza mu 2013 yabaye umusenateri, ariko mu 2013 yongera kuba umudepite aho yaje kuba umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, umwanya yongeye gutorerwa muri Nzeri 2018.
Pl na PS ni amashyaka yakunze kwifatanya na FPR mu matora kunuryo abaye umukandida agashyugikirwa bitamubuza gutambuka ku mwanya w umukuru w igihugu.
10) Dr Mukasine Marie Claire
Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ndetse n’ikiciro cya gatatu mu bijyanye no gucunga imari. Yabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) n’iy’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari (RIG).
Uyu kandi yabaye uburanira abantu mu mategeko ndetse n’umucamanza. Yabaye Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umuryango Haguruka ndetse yakoze no mu zindi nzego zigenga zinyuranye.
Nkuko twabivuze dutangira uru rutonde rugizwe n’ibitekerezo by’umwanditsi ariko bitari ihame kuko buri wese yagira uwo aruzanaho.
Muribuze gusanga hinganjemo abagore bakomoka mu ishyaka rya FPR, kuko burya ku isi hose intego nyamukuru aba ari ugutegeka.
Hashobora guhinduka umuntu ariko umurongo ( system) ugakomeza akaba ariyo mpamvu tutazanyemo abo mu yandi mashyaka.
Muzarebe neza kuva Chama cha Mapinduzi cyabaho ni cyo kiyobora muri Tanzaniya, abakandida baryo ( umukirisitu asimbura umusilamu) bagakomeza.
Ibi ni ibitekerezo byacu uko tubyumva, n’ubwo umukuru w’igihugu yagena undi utari kuri uru rutonde kuko hari Abanyarwandakazi benshi bashoboye.
Kubera ko abo twavuze bose hejuru ari abasivili nta musirikari mukuru ubarimo wayobora ingabo z’igihugu zikamwubaha zikanamwumvira nk’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, iby’uko umukuru w’igihugu yavuze yufuza ko yazasimburwa n’umugore biramutse ari byo, nta gushidikanya byazasaba kuvugurura amategeko amwe n’amwe arebana n’imitegekere y’igihugu.
35 Ibitekerezo
KIKI Kuwa 23/12/19
AHA HARIMO UMWE UKO BYAGENDA KOSE IBIGWI NI BYOSE ARIKO MUZEHE WACU ARAMUTSE AVUYEHO,TWAWUHA ANGE KAGAME KUKO NIWE UKIRI MUTO KANDI NABONYE YABIBASHA.KUKO AGIRA UBWITONZI KANDI AKUNDA KUBA HAFI YA PAPA WE ,BURIYA ABA AMWIGIRAHO.,yaba imikorere n,ibindi byose.njywe rero uwo naha ijwi namubonye bibaye ngombwa.
Subiza ⇾nzaramba Kuwa 24/12/19
Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini ninsengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bwiteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.
Subiza ⇾Clark Kundani Kuwa 25/12/19
Ufite amarangamutima uhuriyeho nabandi benshi muri Africa . Ariko mukwiye kureka uwo muco wamarangamutima mukajya mushyira mugaciro kandi tugaha abashoboye bagakora. Uriya mwana wumukobwa aracyari muto igihe cye ntikiragera ahubwo Papa we natangire amwinjize muri politiki gake gake abone CV na experience.
Subiza ⇾Lambert Kuwa 24/10/20
Ariko wikwitiranya ibintu. Bavuga Repubulika y’u Rwanda si Ubwami bw’u Rwanda. Dukoresha amatora si imbuto.
Subiza ⇾rucyahampunzi pitar. Kuwa 14/04/21
Ijwiryajye nariha anjekagame nurubyiruko rufite icyerecyezo.
Subiza ⇾Ibi birakabije Kuwa 13/09/21
Ivuze ukuri, urwanda ni Repubukika si ubwami
Subiza ⇾0728098003 Kuwa 23/12/19
Nibyiza kururu rutonde mwakomojeho gusa ge kugiti cyange uko mbyumva uko nakora urutonde uwa 1-Madame Jaenette Kagame 2-Ange Kagame ubutaha nzababwira uko numva gatatu na kane ubukurikiyeho mbabwire gatanu na gatandatu .... Gutyo gutyo kugeza kw’icumi . Thanks amahoro kubakunda urwanda mwese . Murakoze kandi murakarama.
Subiza ⇾karenzi Kuwa 24/12/19
Nuko ubyumva koko!!!!!!! Gusa niba Atari amarangamutima uvuge nicyo ushingiraho!!
Subiza ⇾Clark Kundani Kuwa 25/12/19
amarangamutima.com , bariya uvuze ugendeye kubunararibonye cg ni byabindi tumenyereye muri Africa ko ubuyobozi ari uruhererekane rwa Family?
Subiza ⇾Kuwa 14/09/21
Kubwanjye nahitamo Mushikiwabo kuko mubonamo ko ashoboye akaza simburwa na Marayika kagame we afite akarusho ko kuba ari Marayika muntu.
Subiza ⇾karenzi Kuwa 24/12/19
Urutonde rutarimo Ingabire victorie ndabona ntakuri namba murimo! 1.Ingabire, 2.Mushikiwabo bashaka bikawuhatanira araba kuko mbona aribo bashoboye pee
Subiza ⇾Sakega Kuwa 26/12/19
Urutonde ntago ari ngombwa,
Subiza ⇾Ally Kuwa 24/12/19
LOUISE MUSHIKIWABO Niwe wenyine ubanza akanikurikira kuri urwo rutonde
Subiza ⇾Clark Kundani Kuwa 25/12/19
Nanjye niko mbibona.
Subiza ⇾Sakega Kuwa 25/12/19
Abantu bagomba kwiyamamaza , ibi byo gukora urutonde sibyo , kandi kumva ko ubutegetsi bukomeza kubantu bamaze igihe ntacyo bihindura , kubona nk’abantu basenyerwa ntihagire umuntu ugirira impuhwe abasenyerwa, abaturage bahabwe agaciro , amatora akorwe mubwisanzure.
Subiza ⇾Rukundo Kuwa 25/12/19
Ururutonde ruburamo abantu babiri kandi ngenibo naha ijwiryanjye
Subiza ⇾FRANCIS Kuwa 12/01/20
Abo babiri ni bande?
Subiza ⇾Clark Kundani Kuwa 25/12/19
Mushikiwabo Louise niwe wenyine kuri uru rutonde ufite umuvuduko ushobora kugendana n’uwo Kagame Paul ari gugenderaho abandi bose meashyize kuri list hagize uwibeshya akemera kuyobora asimbuye Kagame Paul byamugora kwosa ikivi HE Kagame yaba asize yusije.
Subiza ⇾gwiza Ayla Kuwa 19/10/20
Luise najye rwose narimuha
Subiza ⇾BANANEZA Pacifique Kuwa 25/12/19
Clare Akamanzi, Yaba ari sawa cyaneee
Subiza ⇾Issa Butera Kuwa 27/12/19
kabisa
Subiza ⇾Mushikiwabo Louise ,yabikora pe.
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 27/12/19
Aba bagore ni ibihangange kabisa bibitseho ikitwa ishuri kandi banafite C.V ziremereye gusa hari undi jye mbona wabahiga aramutse agize amahirwe yo kuba Perezida wa Repubulika uwo nta wundi ni INGABIRE MARIE IMMACULLEE wo muri Transparence International of RWANDA ntabwo nzi CV ye ariko abanyarwanda benshi tumwemerera ko atarya iminwa kandi ikintu akita uko cyitwa adaciye ku ruhande nawe mwifurije kujya kuri uru rutonde.
Subiza ⇾Kuwa 29/12/19
NDBONA ARI ANGE KAGAME
Subiza ⇾Tanga igitekerezo