
Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye agahigo ku isi yandikwa muri Guinness World Record nyuma y’uko agize umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki.
Uyu mugore witwa Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero 351.28.
Akoze impuzandengo y’ikiguzi byamutwaye avuga ko yakoresheje ibirundo 1,000 by’umusatsi, ibikombe (ibikopo) 12 by’umuti wo gutera ku musatsi ngo urambuke, ibikombe 35 bya kore (colle) yo gufatanya umusatsi hamwe n’ibikoresho 6,250 byo gufungisha umusatsi.
Kugeza ubu imyaka umunani irashize akora imisatsi nk’uwabigize umwuga, yamaze iminsi 11 ndetse akoresha miliyoni ebyiri z’ama-naira (miliyoni 3Frw) mu gukora uwo musatsi.
Yavuze ko nubwo asanzwe afite ubunararibonye mu gukora imisatsi y’imikorano, gukora uwo musatsi bitamworohoye, harimo no kubona ibikoresho - avuga ko hari ubwo yumvise "ananiwe cyane", nkuko Guinness World Records (GWR) yamusubiyemo abivuga.
Tanga igitekerezo