Guverinoma yatangaje ko mu gihe cya vuba abatega imodoka rusange bazajya bishyura amafaranga bitewe n’aho imodoka ibagejeje, aho kuba aho imodoka yerekeza.
Ibi biri mu rwego rwo korohereza abaturage kutaremererwa n’igiciro cy’ingendo mu gihe izaba yahagaritse nkunganire yatangiraga umugenzi.
Ni mu gihe ubusanzwe umugenzi yishyuraga amafaranga yose y’urugendo aho yaba avuye ahariho hose kugera aho bus yerekeje.
Urwo rugendo rwose umuturage akora haba harimo nkunganire ya Leta.
Guverinoma yatangaje kuva mu 2020, imaze gutanga miliyari 87,5Frw nka nkunganire ihabwa abaturage ku kiguzi cy’urugendo.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko nko mu Ukuboza 2023, leta yatanze miliyari 6Frw z’amafaranga itangira abantu bishuye mu ngendo rusange.
Umuntu wakoraga urugendo rwa Kigali-Musanze, niba yishyuye 2000Frw, leta yahitaga imwishyurira 1000Frw.
Ku muntu uvuye i Remera agiye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, iyo yishyuye 300Frw, leta iba yamwishyuriye 100Frw.
Minisitiri Dr Gasore yabwiye RBA ko hari gutekerezwa uko iyo nkunganire leta itangira Abanyarwanda bakora ingendo.
Minisitiri Gasore yatangaje impinduka ku biciro mu gihe mu Rwanda hakomeje koherezwa bus zitwara abagenzi zikomeje kwiyongera.Ni mu gihe kandi igiciro cya Esansi cyagabanutseho frw2
Tanga igitekerezo