
Umuhanzi Harmonize wo muri Bongo yashyize ingufu mu gukurura Hamisa Mobetto, nubwo akundana cyane na mugenzi we wo muri Afurika y’Iburengerazuba, Kevin Sowax.Harmonize yasohoye agace k’indirimbo yeguriwe Hamisa, aho amwinginga ngo amufate nk’umufasha we wa kabiri.
Muri iyo ndirimbo yise ’SIDE NIG’GA’ Harmonize agaruka cyane ku bwiza bwa Mobeto amwinginga ngo yemere kumubera ihabara. Ati"Ubwiza bwawe, umubiri wawe, bintera kuba umusazi,nzi ko ufite umugabo, kandi bisa nk’aho uri umugore w’undi ariko nanjye nshobora kuba umugabo mwiza".
Yongeyeho ati" Ntundeke, reka wenda nkomeze mbe nka gahunda yawe B(Ihabara). Wabonye ko isura yawe nziza ni wallpaper yanjye?(aha ashaka gusobanura ko ifoto ye yabaye nk’ikirango muri telefoni ye). Ibyo bivuze ko niteguye kuguha ibyo ntunze byose, urukundo rwanjye rwose nibitekerezo byanjye. Reka nkubere umufasha wawe, umukunzi wawe w’ibanga."
Uyu muhanzi, asaba Mobetto kumubera ihabara, mu gihe mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yihebeye umunyarwandakazi Yolo The Queen kugeza n’aho hagaragaye amashusho y’imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover byavugwaga ko ari iyo yamuguriye, gusa ibyabo ntawe uheruka kubyumva.
Ni mu gihe uyu Mobetto nawe afite umukunzi w’umuherwe, bivugwa ko akomoka muri Togo ndetse ngo bakaba bateganya kurushinga.
Tanga igitekerezo