Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ibiciro bishya ku mata umworozi ajyana ku ikusanyirizo.
Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, binyuze mu itangazo yashyize hanze, aho yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe.Ni mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.
Ibi biciro bishya kandi byagiye hanze nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Iri tangazo rigira riti: “Umworozi uyajyanye [Amata] ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.Ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”
Gusa MINICOM ivuga ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’icyavuzwe haruguru.Mbere y’uko ibi biciro bihindurwa, umworozi yahabwaga 300 Frw kuri Litiro.
Tanga igitekerezo