Umusore wo mu Karere ka Huye akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina, Nyirandora Godelive amutabye mu musarani amuziza ko yari yaramubwiye ko atazongera kumuha amafaranga yamuhaga avuye mu mfashanyo y’abatishoboye yahabwaga.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko kuwa Kabiri ushize, itariki 10 Gashyantare ari bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwashyikirijwe dosiye iregwamo uyu musore wishe nyina.
Ni icyaha cyakozwe ku itariki 07 Gashyantare 2020 ubwo nyakwigendera witwa Nyirandora Godelive w’imyaka 75 yajyaga mu bwiherero, umuhungu we akamusangayo akamuhirika amatafari ya rukarakara yari yubakishije ubwiherero.
Umukecuru yahise yitura mu bwiherero, abaturanyi bagiye gutabara babasha kumutaburura agihumeka ariko ahita apfa nyuma y’akanya gato.
Ubwo umusore yahatwaga ibibazo n’abashinzwe iperereza yasobanuye ko yishe nyina amuziza ko yari yaramubwiye ko atazongera kumuha amafaranga 6,000 yajyaga amuha avuye ku nkunga y’abatishoboye yagenerwaga n’umurenge.
Kuri ubu uyu musore afungiye kuri station ya polisi ya Ngoma nyuma yo gutabwa muri yombi.
Nk’uko biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye,yahanishwa igifungo cya burundu .
1 Ibitekerezo
Kuwa 14/02/20
KOSORA KU TEGEKO! 30/08/2020?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo