
Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi mu muziki nyarwanda nka Meddy, yatashye imbokoboko mu bihembo bya All Africa Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2023) yari ahagarariyemo u Rwanda.
Ni ibihembo biheruka gutangirwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ncuro yabyo ya 10.
Meddy ufatwa na benshi nk’uyoboye umuziki nyarwanda yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni ibihembo yahataniraga n’abarimo umunya-Tanzania Diamond Platinumz waje kucyegukana, cyo kimwe n’abarimo Lij Michael wo muri Ethiopia, Abanya-Kenya Nyashinski na Bien-Aimé Baraza wahoze muri Sauti Sol, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Diamond Platnumz, Mbosso na Harmonize bo muri Tanzania na Single Dee wo muri Sudani y’Epfo.
Divine Ikbor wamamaye mu muziki wa Nigeria nka Rema ni we wahembwe nk’umuhanzi w’umwaka, na ho Album yitwa Timeless ya Davido ihembwa nk’inziza ya 2023.
Uko ibihembo bya AFRIMA 2023 byagiye bitangwa
Umuhanzi w’umwaka: Rema
Album y’umwaka: Timeless ya Davido
Umuhanzi mwiza w’umugabo ukomoka muri Afurika y’Iburengerazuba: King Promise (Ghana)
Umuhanzi mwiza w’umugore ukomoka muri Afurika y’Iburengerazuba: Ayra Starr (Nigeria)
Itsinda ryiza: Toofan (Togo)
Umuhanzi mwiza w’umugore ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba: Nadia Mukami (Kenya)
Umuhanzi mwiza w’umugabo ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba: Diamond Platinumz (Tanzania)
Umuhanzi mwiza uririmba mu rurimi rw’Igifaransa: Fally Ipupa (DRC)
Umuhanzi mwiza w’umugabo ukomoka muri Afurika y’amajyepfo AKA (Afurika y’Epfo)
Umuhanzi mwiza w’umugore ukomoka muri Afurika y’amajyepfo: Nadia Nakai (Afurika y’Epfo)
AFRIMMA Life Time Achievement Award: Timaya (Nigeria)
Indirimbo nziza ihuriweho: Who’s Your Guy? ya Spyro na Tiwa Savage (Nigeria)
Best Live Act: Flavour (Nigeria)
Indirimbo nziza y’Imana: Mike Kalambay (RDC)
Umunyabigwi w’umwaka: Kcee (Nigeria)
Best Male Rap Act: Blaqbonez (Nigeria)
Tanga igitekerezo