
Umurambyi Mbonyicyambu Israel yasubije abibaza niba yaba afite umukunzi, ashimangira ko amufite.
Mbonyi asanzwe ari umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana buje igikundiro cyinshi, bitewe n’indirimbo ze zikora ku mitima y’abazumva.
Hejuru y’ibi hiyongeraho kwigarurira imitima y’abiganjemo igitsina gore, bitewe n’uburanga buhebuje afite.
Uyu musore mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI TV yabajijwe niba yaba afite umukunzi, mu magambo make asubiza ko amufite.
Ati: "Ubwo buzima bwo relationship [bwo gukundana] hari umwanzuro nabifatiye. Umwanzuro rero nabifatiye, kera nigeze gutekereza ko nzibera nka Padiri. Numvaga ntashaka gutekereza ibindi bintu bijyanye n’ubuzima bw’Imana."
"Muri ibi bihe rero ibintu bya relationship mba numva nifuza kutabivugaho...ariko ntabwo ndi single, wenda muzarekera kubimbaza."
Mbonyi yavuze ko igihe nikigera yiteguye kwereka rubanda umukunzi we.
Tanga igitekerezo