
Umuraperikazi Cardi B akomeje kwandika amateka nyuma yo kuganira ku mbuga nkoranyambaga ze ahakana ko ibyo abantu bakomeje kuvuga ko ubushyamirane hagati ye n’umugabo Offset nta kindi cyari kigamijwe uretse ugushaka kumenyekanisha indirimbo yabo nshya.
Nyuma y’ukwezi kumwe uyu muraperi w’imyaka 30, n’umugabo we ubarizwa mu itsinda rya Migos, bashyamiranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ababakurukira bakaza gutahura ko bishobora kuba ari igihuha bakoresheje kugirango bigarurire abatari bacye by’umwihariko abo kuri interineti, kuri ubu Cardi B yabigarutseho ashimangira ko byari ukuri.
Atangaje ibi nyuma nyuma y’uko aba bombi basohoye indirimbo bise “Jealousy” bakoranye itavuzweho rumwe n’ababakurikira, aho bashimangira ko uku gukorana indirimbo kandi bari bamaze igihe bashwanye ari akinamico kugirango irusheho kumenyekana.
Bijya gucika byari byatangiye Offset ashinja Cardi B ko yamuciye inyuma agasambana n’undi mugabo.Bidatinze uyu muhanzikazi nawe yaje akangurira abantu kumwima amatwi kuko ibyo yavugaga ngo byari ibihuha bityo bakomeza guterana amagambo.Kugeza ubu rero ikivugwa ngo n’uko ibyo byose byari agakino ko kumenyekanisha indirimbo yabo imaze amasaha macye isohotse.
Tanga igitekerezo