Nyuma y’imyaka 33 akora akazi gatandukanye muri Hoteli z’abandi, umunyrwanda Ndahiro Pascal wabanje gukora muri Minisiteri y’ingabo ya Uganda ari umuseriveri, ubu yishimira intambwe agezeho mu Rwanda aho ubu amaze kugira iye ku giti cye.
Pascal asobanura urugendo yanyuzemo ngo agera ku rwego agezeho ubu, avuga ko abikesha kuba inyangamugayo, gukunda akazi ndetse no gukora afite intego y’icyo ashaka kugeraho.
Ati "Mu 1986 nibwo natangiye ndi umuseriveri muri Minisiteri y’ingabo ya Uganda, mu gihe gito mba ukuriye abaseriveri, mba superviseur, ntibyatinze cyane mpita mba manager,....".
Ubwo yatahaga mu Rwanda nyuma y’urugamba rwo kwibohora, Pascal yakomeje akazi ke muri Hoteli zitandukanye zo mu Rwanda birangira yubatse iye ’Hotel Tech’ iherereye Kabeza. Ati "Iyi hoteli yavuye mu rufunguzo rwa Opener kuko natangiye ndi umuseriveri none ngeze aha".
Pascal arashishikariza urubyiruko gukunda akazi kugira ngo ruzabashe kugira icyo rwigezaho runateze imbere igihugu cyarubyaye. Arashima kandi Leta y’Ubumwe na Perezida Kagame ku bw’amahirwe urubyiruko ruhabwa haba mu mashuri no mu buzima busanzwe.
Kurikira ikiganiro kirambuye:
Tanga igitekerezo