
Abanyarwanda b�ingeri zitandukanye bakomeje kotsa igitutu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n�andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, bamusabira kweguzwa, kubera imyitwarire igayitse akunze kugaragaza.
Ni imyitwarire ahanini ishingiye ku gasuzuguro gakabije gakunze kuranga uyu muminisitiri. Azwiho kandi ingeso mbi yo kwandagazanya mu ruhame inyuranyije n�indangagaciro nyarwanda.
Me Evode Uwizeyimana ni umukozi wa Guverinoma y�u Rwanda, gusa abenshi bita ku myitwarire ye igayitse kuruta inshingano zikomeye afite muri Guverinoma y�u Rwanda.
Ibya Evode wari umaze kabiri atavugwa mu itangazamakuru, byongeye kubura ku munsi w�ejo ku wa mbere, tariki ya 3 Gashyantare 2020. Byari ku gicamunsi, ubwo uyu mugabo yerekezaga mu nyubako ya Grande Pension Plaza iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Akigera ku muryango w�iyi nyubako, byabaye ngombwa ko asabwa guca mu cyuma gisaka rubanda nk�uko bigendekera abaturage bose. Uwabimusabaga ni umusekirite w�igitsina gore utari uzi ko akora muri guverinoma.
Me Uwizeyimana aho kugira ngo yubahirize ibyo yasabwe, yasunitse uriya ushinzwe umutekano yitura hasi. Ni igikorwa cyamaganiwe kure n�Abanyarwanda b�ingeri zose.
Nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga, Me Evode yikuye mu kimwaro yandika ku rubuga rwe rwa Twitter asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n�urwego rushinzwe umutekano rwa ISCO uriya mukobwa yakoreraga.
Yagize ati� Ndisegura cyane ku byabaye. Ntibyakabaye byabaye kuri njye nk�umuyobozi n�ijisho rya rubanda. Namaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa ISCO kandi magingo aya nanabikoreye mu ruhame nsaba imbabazi rubanda.�
Kuri Evode gusaba imbabazi ubuyobozi bwa ISCO ni byo bihagije kuruta kuzisaba uwo yahutaje.
Mu magambo agize indahiro nyarwanda, hari aho umuyobozi urahira yemera ko atagomba gukoresha nabi ububasha yahawe.
Abakurikiranira hafi ibya Evode bemeza ko ibyo akora binyuranyije cyane n�amagambo ari muri iyi ndahiro, ari na yo mpamvu imbabazi yasabye abenshi batazihaye agaciro ahubwo bakamusabira kweguzwa, cyangwa akorohereza ubutabera kumukurikirana.
Ibyabaye ku munsi w�ejo si bwo bwa mbere byari bibaye kuri Evode Uwizeyimana, yemwe si n�ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu. Uwo atahutaje yamwandagarije mu ruhame.
Abanyamakuru nyarwanda ntibazibagirwa amagambo yavuze mu mwaka wa 2017, ubwo yabitaga "imihirimbiri". Ni imvugo yakiriwe nabi mu matwi y�abanyamakuru batandukanye, bamwamaganye bivuye inyuma.
Me Evode yavuze ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, aho n�ababikoraho badasobanutse, avuga ko ngo muri abo hari abo ureba ugasanga ari abantu b�imihirimbiri.
Yavuze kandi ko kurega abanyamakuru badafite ubwishyu ari nko kurumwa n�imbwa itagira nyirayo igahita yirukira mu gihuru.
Yagize ati �Ese umuntu agusebeje cyangwa akakwandagaza, ukajya kumurega mu manza mbonezamubano ati mpa avoka, ni ukuvuga ngo kwa kubazwa inshingano wenda ntikukikuriho kwabaye ukw�ikinyamakuru ukorera, kuko ni ikinyamakuru kijya kuregwa. Ese kwa kubazwa ibyo ukora biba bigihari? Ese noneho ngiye kukurega, ndagutsinze, ko nzi ko ukennye urampa iki? Byaba se nko kuribwa n�imbwa itagira nyirayo, ikirukira mu gihuru wowe ukajya kwa muganga?�
Mbere yaho gato mu nama y�umushyikirano yo muri 2016, Me Uwizeyimana Evode yibasiye bikomeye Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, avuga ko impungenge yagaragazaga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda nta shingiro zifite kuko "nta rugo agira."
Ati� Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n�iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy�abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n�imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n�imwe.�
Yarakomeje ati � Hari n�ibindi bikorwa by�amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko (...). Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w�uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk�umuti?� Aya magambo yababaje cyane abantu bayamaganira kure.
Muri 2017 Evode na bwo yamaganwe n�abadepite, ubwo yabaganirizaga ku ishingiro ry� ivugurura ry� igitabo cy� amategeko ahana ibyaha mu Rwanda bikarangira akigereranyije n�ishyamba ry�inzitane.
Abadepite bamusamiye hejuru, bamubwira ko igitabo cy�amategeko kitagomba kugereranywa n�ishyamba ry�inzitane.
Me Evode kandi, mu gihe amategeko ashyigikira uburinganire no guteza imbere umugore, we mu gihe abahutaza yerekana ububasha n’imbaraga afite, yigeze kuvuga ku bagore abagereranya n’ ibimashini, ibintu nabyo byababaje benshi cyane cyane abagore ndetse bifatwa nko kubapfobya.
Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), na we ntabwo azibagirwa uyu mugabo, kuko ubwo bari bahuriye mu kiganiro ��Imboni Musesenguzi� cya Televiziyo y�u Rwanda Uwizeyimana yamugaraguje agati. Ni ikiganiro cyabaye mu mwaka ushize wa 2019, cyibanda ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho abagize guverinoma bavuye mu mitwe ya politiki itandukanye.
Muri iki kiganiro ni kenshi Depite Habineza yatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, ariko Evode akamuca mu ijambo bigaragara ko yamusuzuguye.
Hari nk�aho Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w�Umutwe w�Abadepite, Evode akamubwira ngo �Zero�,
Ati� �Itegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k�Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].
Hari n�aho Uwizeyimana yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi, ubwo Habineza yageragezaga gusobanura ishingiro ry�ubusabe bwe bwo kwinjira muri Guverinoma.
Evode yagize ati � Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk�iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n�umujyanama wawe mu by�amategeko mu biganiro nk�ibi ariko kuza mu kiganiro nk�iki, ikiganiro cy�amategeko, ukaza kujya impaka n�umunyamategeko uba uje kwiyahura n’ibyo nakubwira kuko n�ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye."
Mu bitekerezo by�abakoresha urubuga rwa Twitter, hari abibukije ko ku munsi w�ejo Minisitiri Uwizeyimana atari bwo bwa mbere yari ahutaje ushinzwe umutekano. Aba bavuga ko ngo yigeze no kubikorera mu nyubako ya Kigali-Heights.
Hari videwo yagaragaje Me Evode Uwizeyimana afashe ijambo mu nama ngarukamwaka ya Unit Club Intwararumuri, yishongora yandagaza ’ubwoko’ bumwe mu Rwanda avuga ko ari " ibigoryi". Iyi mvugo abatari bake bakaba barayibajijeho bibaza impigi yambariyeho uko iteye kuko iyo aba undi ubu aba acumbikiwe 1930 nako Mageragere.
Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert hari icyo asaba Minisitiri Uwizeyimana, ati� Nyakubahwa ya mategeko mwashyizeho mukiri muri ya komisiyo ko ari mwe muyishe mbere? Murebe uko mwaha ubwisanzure ubutabera bubakurikirane mutabubangamiye.�
Ubusabe bw�uyu munyamakuru wa Radio/TV1 bwakiranwe yombi na benshi, bagiye batanga ingero z�abantu bagiye bagaragaza imyitwarire nk�iya Evode bikarangira ubutabera bukoze akazi kabwo.
Urugero rwiza ni Dr. Francis Habumugisha wigeze gukubita umukobwa wamukoreraga, bikaba ngombwa ko na perezida wa Repubulika yinjira muri iki kibazo.
Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Niboye muri Kicukiro na we yagaragaye akubita umunyamakuru, nyuma ahita yibwiriza yegura ku mirimo ye.
Abenshi mu Banyarwanda bifuza ko iri hame ari ryo Minisitiri Uwizeyimana yashyira mu bikorwa.
Ni byinshi byavugwa kuri Minisitiri Evode Uwizeyimana ariko tubaye duhiniye aho ibindi bitaboneye umuyobozi mu Rwanda tuzagenda tubigarukaho atari kuri we wenyine ahubwo no ku bandi byanyacyubahiro bumva ko bari hejuru y’amategeko y’ u Rwanda.
6 Ibitekerezo
Ashiraf Kuwa 04/02/20
Njye ndabona Evode bitewe n’uburyo ateye ntandangagaciro za kiyobozi afite niyegure kumirimo ye kbs.
Subiza ⇾kibwa Kuwa 04/02/20
uyu Nyakubahwa yavuguruye amategeko ashaririye abaturage kdi arangije arayica nkana nakurikiranwe yumve uburyohe bwayo
Subiza ⇾pacifique Kuwa 04/02/20
Woe uri makaik ?
Subiza ⇾Kuwa 04/02/20
Media muransetsa , ministre ni ministre suritujya gusaka umuyobozi ndetse urinzwe na police ...bajye bafata amahugurwa ahagije uwo musekirite utazi Evode yabate trained ryari ubwo
Subiza ⇾aline Kuwa 04/02/20
Ubugome bwe nubwishongozi bwe ntimubuzi buzwi nabo yihenuraho ko yagifashe atariye impungure ubundi ngo nta mission byamusabye... ngo yakuze yumva ko akazi ka gisirikare cg ubutasi ariko kazi kabi kabaho karimo ingaruka kandi gasuzuguritse.
Subiza ⇾ryejo Hassan Kuwa 05/02/20
Arabe atagiye kumera nkababandi yandagaje yise ibicucu. Isi yabaye umudugudu.
Subiza ⇾Kabarebe issa Kuwa 04/04/20
Ndakekayaregujwe?Kukosinkimwumva!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo