
Umworozi wo muri Australia yarusimbutse nyuma y’uko ingona ishatse kumwivugana akayiruma igahita imurekura.Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia.
Uyu mugabo yabwiye ABC News ko yarumwe n’ingona nawe ahita yitabara arayiruma niko guhita imurekura akizwa n’amaguru.Deveraux yavuze ko ibyago bye byatangiye nyuma yuko ahagaze ku kiyaga ubwo yari arimo kujya kubaka uruzitiro hafi y’uruzi rwa Finniss, mu kwezi gushize.
Yaruhukiye hafi y’icyo kiyaga nyuma yo kubona amafi arimo koga mu mazi yacyo. Nyuma yuko yongeye gutera intambwe asubira inyuma, ingona "yacakiye" ikirenge cye cy’iburyo, iramutigisa nk’"igipupe cyoroshye", imukwegera mu mazi.
Deveraux yabwiye ABC ko mbere yagerageje gutera umugeri mu mbavu z’iyo ngona akoresheje ukundi kuguru kwe iranga ahita ayiruma ku maso ihita imurekura .Narasimbutse nuko ntera intambwe ndende nerekeza aho imodoka yanjye yari iri. Yarankurikiyeho gato, wenda nka metero enye, ariko iza guhagarara."
Deveraux yavuze ko yahise ava amaraso yavaga ku kuguru kwe hanyuma umuvandimwe we niko kuza amutwara kwa muganga..
1 Ibitekerezo
Kuwa 09/11/23
Dukunda amakuru mutUgezaho gUsa ko mUge mutubwira namakur yimikino ni myidagaduro meshi .nyamagabe ,nkomane turabakunda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo