
Intare rwabwiga, usanga ziba mu ishyamba bikaba binazwi ko arizo mwami w’ishyamba ariko burya hari inyamaswa zijya zizihiga kuburyo iyo ziziciye urwaho zishobora kuzica.
Muri izo nyamaswa zishobora guhiga intare harimo;
1.Impyisi
Iyi nyamaswa isanzwe izwiho kugira ubwoba ku bantu ariko iyo bigeze ku ntare birahonduka kuko zishobora kuyiteraniraho zikayica.
2.Ingona
Ingona iyo igize amahirwe ikabona intare ishobora kuyizonga kuko ishobora no kuyica.
3.Inzovu
Inzovu ubusanzwe ni inyamaswa ituje ariko iyo igeze ahari intare zirahunga kuko ishobora kuyica.
4.Imbogo
Ubusanzwe imbogo zizwiho kuba inkazi ariko iyo ziri hamwe usanga zituje,gusa iyo zitandukanye zikagera ku ntare usanga zihunga zitinya amahembe.
5.Imvubu
Imvuba nayo iri mu nyamaswa zitinyitse kuko icyo ibonye cyose ihita igicamo kabiri.Ibi rero bituma intare ziri mu nyamaswa zizitinya kuko munyihe yaba iziciye urwaho ihita izica bityo bigatuma zitinya
1 Ibitekerezo
jpaul ndayishimiye Kuwa 14/09/23
Iyi nkuru irabeshya pee!!! kuko njya nkurikirana ukuntu inyamaswa zibayeho mu ishyamba, intare keretse Wenda irwaye naho muri izi uvuze ntayapfa kuyitinyuka irazica cyanee
Subiza ⇾Tanga igitekerezo