Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yijeje Perezida Paul Kagame wamuhaye izo nshingano kuzakoresha uburambe afite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena ni bwo Nduhungirehe wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Ni inshingano yasimbuyeho Dr. Vincent Biruta wari uzimazeho imyaka igera kuri itanu.
Biruta yahise ahabwa inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu asimbuye Alfred Gasana wasimbuye Nduhungirehe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame wamugize Minisitiri, amwizeza gukoresha ubunararibonye afite mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Ati: "Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere yangiriye angira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane".
"Mwijeje kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki, ndetse n’imbaraga zanjye zose mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga, nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho na Nyakubahwa Minisitiri Vincent Biruta ndetse n’umuryango wacu wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda".
Si ubwa mbere Nduhungirehe agiye gukora muri MINNAFET kuko yayibayemo hagati ya 2017 na 2020 nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi Minisiteri kandi mbere y’aho yayikozemo nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe imiryango mpuzamahanga, aho yavuye ajya kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Tanga igitekerezo