
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemewe mu gihugu kandi rikorera mu buhungiro ryitwa Ishema ry’u Rwanda, riravuga ko ryashyizeho itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza uwitwa Nadine Claire Kasinge uteganya kuzaza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bwiza yabashije kubona ryashyiriweho umukono I Paris mu Bufaransa n’umuvugizi w’umukandida, Chaste Gahunde, kuwa 19 Ugushyingo 2023, havugwamo ko hashingiwe ku itegeko nshinga ry’ishyaka Ishema ryavuguruwe mu ngingo zitandukanye, hashingiwe kandi ku byemezo by’inama ya Komite Nyobozi yo kuwa 5 Ugushyingo 2023, hashyizweho ikipe ishinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka Ishema mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Nk’uko bigaragara uri iryo tangazo, abagize iyi kipe ni; Umuhuzabikorwa Virginie Nakure, umuvugizi w’umukandida, Chaste Gahunde, Umunyamabanga, Protais Rugaravu, Umubitsi Celestin Bimenyimana, Umujynama mu by’amategeko, Venant Nkurunziza, Umujyanama mu bya politiki, Dr Deogratias Basesayabo, Umujyanama ushinzwe dipolomasi, Valens Maniragena, n’Umukangurambaga, Marie Claire Akingeneye.
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku ikubitiro ryashinzwe na Padiri Thomas Nahimana mu 2013 Nadine Kasinge aza kuribera umuyoboke mbere y’uko uyu yirukana Nahimana mu ishyaka akoze coup d’etat mu 2018. Nahimana yari yatangaje ko azaza mu Rwanda kwiyamamaza mu matora yo mu 2017 ariko ntiyigeze ahagera.
Kasinge kandi ni umwe mu bari bagize ikiswe Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashingiwe mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 yari iyobowe na Padiri Thomas Nahimana ndetse yari yanashyizwemo umunyapolitiki Ingabire Victoire adahari yagizwe minisitiri ushinzwe umuco, umuryango no guteza imbere umugore (ahagarariwe na Kasinge), akaza kuyigarama.
Uyu Nadine Kasinge ushaka kuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri iyi guverinoma yari yagizwe minisitiri w’intebe wungirije.
3 Ibitekerezo
Alias Kuwa 21/11/23
U Rwanda muraruzi cg ni ukurwumva? Muzi aho rwavuye. Ntacyo mbijeje rwose, mukureyo amaso. Ubwo ni ukwigaragaza gusa kugira ngo ba bazungu babihere amadorari. Nibura se ni iki mwubakiye abanyarwanda? Mwatangiye mutuelle bangahe, mwubatse ivuriro hehe? Isoko hehe?. Icyo mbabwira cyo hanze muba mu a mumeze nk’impumyi.
Subiza ⇾titi Kuwa 22/11/23
ibi njyewe mbifata nko kwikirigita ugaseka,cyangwa kwikinisha, ubwo se muri mwese ninde uzi u rwanda nyuma ya 1994,. hari bamwe basize bakoze jenoside, abandi bajenga bahunze, abandi bagenda baziko brtazagaruka, none ngo baje kuyobora u rwanda, ese nukwimikwa cyangwa ni ugutorwa? muzatorwa nabande se, ngaho musabirize murebe ko mwaramuka, padiri byaramunaniye Twagira byaramunaiye none umwana wumukobwa ati nanjye ndashaka kuba perezida w’Urwanda, nta iki gihugu ukizi mukoooo.
Subiza ⇾Habiyakare Viateur Kuwa 23/11/23
Ark nkubu aho gukorera politiki mubuhungiro mwatashye mukayikorera mugihugu.Muziyamamaza mutazwi cg murashaka ko amahanga abaha amafaranga yo kubatunga nugushaka kwiyamamaza hhhhhh!sha ndabona inzara ibamereye nabi kbs nubundi nayo mahanga murimo inzara iravuza ubuhuha.ahh courage ark sha ntawabatora kbs.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo