Amakuru aturuka muri Palesitine avuga ko nibura Abanyapalestine 25 bishwe abandi barakomereka mu gitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ishuri mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo y’akarere ka Gaza.
Abashinzwe umutekano babwiye Xinhua ko indege ya Isiraheli yibasiye irembo ry’ishuri rya Al-Awda, ryakira abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Abasan al-Kabira, mu burasirazuba bwa Khan Younis, bakoresheje misile imwe.
Amashusho yashyizwe hanze n’abanye palesitine ku mbuga nkoranyambaga ’Facebook’ yerekanaga imirambo myinshi iryamye hasi, yuzuyeho amaraso.
Amakuru aturuka mu buvuzi, avuga ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyahitanye byibuze abantu 25 barimo abagore n’abana, kandi gikomeretsa abantu benshi mu buryo butandukanye.
Aya makuru yatangarije Xinhua ko biteganijwe ko umubare w’abahohotewe uziyongera kubera ubwinshi bw’abantu bimuwe muri ako karere.
Nta bisobanuro byahise bitangwa n’abasirikare ba Isiraheli kubyerekeye ibyabaye.
Tanga igitekerezo