Israel iravuga ko abagabo babiri b’Abanya-Israel bari bafashwe bugwate batabawe muri Rafah, nyuma y’uko itangije ibitero by’indege kuri uyu mujyi wo mu majyepfo ya Gaza.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Fernando Simon Marman w’imyaka 60 na Louis Har w’imyaka 70, bameze neza ubu.
Israel ivuga ko hifashishijwe igisirikare cyo mu kirere n’uruhurirane rw’ibitero mu gitero cyo kubohoza izo mbohe nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas avuga ko byibuze Abanyapalestine 67 baguye muri icyo gitero. Minisiteri ivuga ko kandi abantu 164 biciwe i Gaza ku Cyumweru.
Birakurikira umuburo w’umuryango mpuzamahanga ku bijyanye n’igitero cya Israel giteganijwe muri uyu mujyi, aho abantu miliyoni 1.5 bahungiye.
Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza nyuma y’uko abantu barenga 1.200 bishwe na Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira, mu gitero cyayo mu majyepfo ya Israel ndetse igatwara bugwate abantu 253.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas i Gaza ivuga ko kuva icyo gihe Abanyapalestine barenga 28.100 bishwe abandi barenga 67.500 barakomereka
Tanga igitekerezo