
Niyonizera Judith wabaye umugore w’umuhanzi Niyibikora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boys yaterewe ivi yambikwa impeta n’umukunzi we nk’ikimenyetso kibanziriza ibirori byo gushyingiranwa .
Ni ibirori bivugwa ko byabereye muri Mexique, aho umukunzi we yari yagiye kumutegurira aho yagombaga kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko ari nabwo yamutunguraga akamwambika impeta.
Judith abinyujije ku mbuga Nkoranyambaga, yashimye Imana yamugeneye uwo munsi w’ibyishimo .
Judith Niyonzera yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya, nyuma y’amezi atanu we na Safi Madiba bahawe gatanya ya burundu, bwemejwe n’Urukiko tariki 25 Mata 2023.
Icyo gihe byanashimangiwe na Me Bayisabe wunganiye Judith muri ubwo busabe.Bikimara gushimangirwa uyu Judith yagaragaye mu Rwanda arikumwe n’umukunzi we aho yameretse inshuti n’abavandimwe hagatangira kuvugwa ko n’ubukwe buri hafi.
Tanga igitekerezo