Umuhanzi w’icyamamare Justin Timberlake yatawe muri yombi mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo Justin Timberlake yafatiwe ku kirwa kitwa Long Island muri New York kizwiho kuba isango y’ibyamamare mu gihe cy’impeshyi.
Nyuma yaje kurekurwa adatanze ingwate, nk’uko umushinjacyaha muri ako gace yabitangaje. BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa Timberlake kubyo aregwa, umunyamategeko we yavuze ko yiteguye kumuburanira mu rukiko.
Timberlake yari atwaye imodoka ya BMW abapolisi babona ko atarimo kubasha kuguma mu ruhande rwe, baramukurikira, baramuhagarika.
Basanze amaso ye yatukuye cyane kandi ahumeka umwuka mwinshi w’inzoga nk’uko inyandiko imushinja ibivuga. Inyandiko z’urukiko zivuga ko Timberlake yanze gukorerwa igipimo cy’inzoga mu mubiri.
Ikinyamakuru CBS News kivuga ko yabwiye abapolisi bamuhagaritse ati: “Nanyoye martini imwe”.
Biteganyijwe ko Justin Timberlake azitaba urukiko tariki 26 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Muri New York, uhamwe n’icyaha cyo gutwara imodoka yasinze ashobora gufungwa kugera ku mwaka umwe, ihazabu ya $1,000 (arenga miliyoni 1,3 Frw) no guhagarika uruhushya rwe rwo gutwara nibura amezi atandatu.
Tanga igitekerezo