Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko yaba we cyangwa u Rwanda ntaho bahuriye n’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza umutwe wa FDLR nka nyirabayazana yabyo.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena ubwo yaganiraga na RBA.
Ibirego by’uko u Rwanda ruteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC biciye mu bufasha rushinjwa guha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu, biri mu bimaze igihe bikwizwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse n’ababushyigikiye.
Bitandukanye n’ibimaze igihe bivugwa, Perezida Paul Kagame yavuze ko "intandaro y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC ntishobora na busa kuba u Rwanda, ntinashobora kuba Paul Kagame. Si twe ntandaro y’ariya makimbirane, habe na busa. Ndanatekereza ko abantu bazi inkuru, u Rwanda si rwo rwateje ikibazo".
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko umutwe wa FDLR umaze igihe uhabwa intwaro n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’imitwe y’abanye-Congo ari bo ntandaro y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Yavuze ko iyi mitwe yose ihuriye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ikindi ikaba ifatanya mu kwica ndetse no kuvana abanye-Congo b’Abatutsi mu byabo.
Yunzemo ko ikibabaje ari uko abarimo umuryango w’Abibumbye bashoye amafaranga menshi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC, gusa aho kugira ngo ikibazo gikemuke kigakomeza kujya irudubi.
Yunzemo ati: "Ikibazo gikomeye ni uko nta Guverinoma n’imwe i Kinshasa yashoboye gukemura ikibazo. Sinzi niba banashaka gukemura ikibazo, wenda ahari ni uko barashaka ko ikibazo kigumaho mu gihe cyose gishengura abo badashaka, ni yo mpamvu bashaka kugumana na cyo iteka".
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rufatanyije n’abarimo EAC, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bushinwa mu gukemura ibibazo bya Congo, ariko bikananirana.
Ku bwa Perezida Paul Kagame, impamvu ikibazo kidakemuka ni ubuyobozi bwa RDC ubwabwo.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gukomeza kumwitwaza nta gisubizo bizatanga, bijyanye n’uko Isi yose izi ukuri.
Yunzemo ati: "Igisubizo kiri mu nshingano z’uwo ariwe wese ufite Congo mu nshingano. Sinzi ngo ni nde, birashoboka ko nta n’ufite mu nshingano iki kibazo, ariko rwose si njye ugifite mu nshingano".
Tanga igitekerezo