Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuze imyato Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wabegereje amashanyarazi bakaruhuka gutega moto y’ibihumbi 6 Frw ngo bajye gufotoza urupapuro.
Aba baturage bo mu murenge wa Ruganda, ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024 mu muhango wo kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya wo kongera kuyobora u Rwanda, ni abakandida depite bo mu muryango FPR Inkotanyi.
Ndoreyaho Innocent, atuye mu kagari ka Kivumu ho mu murenge wa Ruganda avuga ko mbere ya Manda ya kabiri ya Paul Kagame bari mu bwigunge bwo kutagira amashanyarazi.
Ati "Ubwo Paul Kagame yazaga kwiyamamaza mu Birambo mu 2010, nibwo twabonye umuriro w’amashanyarazi, arakabaho kuko yaturuhuye gutega moto y’ibihumbi 6 Frw tugiye gufotoza urupapuro rumwe. Kuri ubu twabonye aho bazifotorera tutarushye kuko yaduhaye amashanyarazi."
Akomeza avuga ko bari baraheze mu bwigunge aho ntawabashaga kwihangira imirimo, aho tutabonaga aho twiyogoshesha, gusudiza inzugi ni amadirishya, icyuma gisya ntacyahabaga, aho ahamya ko Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yabavanye kure.
Sinamenye Cyprien, nawe wo muri uyu murenge, akagari ka Rugobagoba avuga ko yize amashuri atandatu abanza ariko kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame yabashije gusobanukirwa akamaro ko gukora no kwizigamira none kuri ubu akaba yarabashije kwigurura Moto akoreraho akazi ko ku motara.
Ashima ko umuhanda wabo watunganyijwe, kuko mbere mu murenge wabo nta moto yahabaga none kuri ubu bakaba barabonye uko bihangira imirimo kugira ngo borohereze abaturage bakoraga urugendo rurerure ngo bagere aho bategera Moto.
Gahunda yo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi yakorewe mu mirenge ya Ruganda, Gitesi na Rwankuba, ikaza gukomereza kuri uyu wa Kane mu mirenge ya Twumba na Bwishyura.
Umurenge wa Ruganda ugizwe n’utugari 8, utumaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi ni tubiri, bivuze ko bashima 25% yabaruhuye, ariko bakanasaba ko n’ahasigaye bazafashwa akagezwamo.
Tanga igitekerezo