Nibura abantu bagera kuri 200 bamaze gukomereka bikabije abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana itumbagizwa ry’imisoro muri Kenya.
Ku ya 20 Kamena 2024, abigaragambyaga basubije inyuma abapolisi bashaka kubaganza, ariko nyuma bitabaza ibyuka biryana mu maso, ari nako bamwe bagenda bakomereka abandi bagatabwa muri yombi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko byibuze abantu 200 bakomeretse abandi barenga 100 batawe muri yombi muri iyi myigaragambyo yo kwamagana gahunda za leta zo kongera imisoro kuri Serivisi z’ubucuruzi zimwe na zimwe.
Amatsinda atanu, harimo na Amnesty International, yatangaje ku wa kane mu kiganiro bahuriyemo basanze Leta ikwiye gushaka ibisubizo mu gushakira umuti ibi bibazo, bitabaye ibyo umubare w’abapfa urakomeza kwiyongera.
Abaturage biganjemo urubyiruko nibo byakomeje gufata iya Mbere mu myigaragambyo yatangiye kuwa kabiri w’iki Cyumweru, basaba ko izamurwa ry’imisoro ryahagarikwa. Uburakari bwarushijeho kuzamuka nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo waguye imibere y’Inteko Ishinga amategeko.
Ni mu gihe Polisi ishinjwa kuba ari yo yamurashe ubwo yarasaga ibyuka biryana mu maso ariko yo ikabihakana.
Tanga igitekerezo