
Indaya zo mu Ntara ya Tana yatangaje ko zizongera ibiciro bya serivisi zabo guhera muri Kanama. Ubwiyongere buterwa n’izamuka ry’ubuzima bwo mu gihugu, bikaba byaragoraga indaya kwibeshaho.
Umuyobozi w’itsinda ry’indaya muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru Taifa Leo ko igiciro cy’udukingirizo, ibiryo, n’amazi byose byiyongereye mu mezi ashize,kandi n’abafite amahoteri nabo bazamuye ibiciro byibyumba, ibyo bikaba byaragoye cyane indaya kwibeshaho.
Ati: "Ibintu biragenda bigorana, kandi turasaba abakiriya bacu gusobanukirwa no kwakira uko ibintu bimeze.Twese turashaka imibereho, kandi niba ushaka ko ngushimisha, nta kundi wabigenza uretse kunshimisha.”
Igiciro ntarengwa cyo gukundana(gutera akabariro) kizaba Sh500. Ubu ni ubwiyongere bwa 10% uhereye kubiciro byabanjirije Sh450. Indaya zivuga ko bagomba kuzamura ibiciro kugirango babone ibyo bakeneye by’ibanze.
Itangazwa ry’izamuka ry’ibiciro rije nyuma y’ibyumweru bike gusa umunyarwenya Jaymo Ule Msee asabye leta gusoresha serivisi z’indaya. Yavuze ko ari byiza gusoreshwa niba guverinoma ishaka kumenya no kurengera imibereho y’indaya.
Hasigaye kurebwa uburyo guverinoma izitabira izamuka ry’ibiciro no gusaba imisoro. Icyakora, biragaragara ko izamuka ry’imibereho rifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’indaya mu Ntara ya Tana muri kenya.
Tanga igitekerezo