
Umunyamerika wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’urwenya, Kevin Hart, yatangaje ko azashakira ingagi ye telefone, icyemezo cy’amavuko na konte ya imeyili (email).
Ibi yabivuze ubwo yitaga ingagi ikomoka mu muryango wa Muhoza izina rya ‘Gakondo’, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uri kubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 1 Nzeri 2023.
Hart yagize ati: “Nkeneye kumenya amakuru ahoraho kandi nkeneye amafoto. Nkeneye icyemezo cy’amavuko. Ntabwo nzi niba ingagi zigira icyemezo cy’amavuko ariko muzankorera icyanjye. Ni iki kindi nkeneye ra? Aaah! Email. Ingagi yanjye igomba kugira email kugira ngo ningaruka, ndashaka kuvugana n’ingagi yanjye.”
Uyu munyarwenya yakomeje asobanura neza ibyo azashakira ingagi Gakondo, ati: “Ubwo rero nkeneye email, icyemezo cy’amavuko na telefone igendanwa. Nzagurira ingagi yanjye telefone igendanwa. Yego, dushobora kwandikirana kuko zizi ubwenge. Ndashaka ko tujya twandikirana.”
Kevin Hart aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2023 ubwo yari kumwe n’umuryango we wose. Icyo gihe yasuye ingagi zo mu birunga, ni na bwo yahuye n’umuryango wa Muhoza, ahura n’iyo yise Gakondo.
Muri uyu muhango wo Kwita Izina ntabwo yagiye mu Kinigi, ahubwo yawitabiriye akoresheje uburyo bw’amashusho yifashe mbere. Ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tanga igitekerezo