
Umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones, yashinje umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz kuba yaramwiganye ubwo yaserukaga ku rubyiniro ari mu isanduku bashyinguramo.
Diamond aherutse gutaramira iserukiramuco rya Wasafi mu gitaramo cyimbaturamugabo aho yajyanywe kuri stage mu isanduku abantu benshi bakagwa mu kantu. Abafana bamwe bashimye udushya n’ibihangano bya Diamond abandi bamushinja ko yibye .
Khaligraph umwe mu baraperi bo muri Kenya, ashinja Diamond ko yiganye imiserukire ye ku rubyiniro,aho nawe yigeze kugaragara mu isanduku mu myaka itandatu ishize ubwo yasusurutsaga abakunzi be.
Yabikoze mu gitaramo cye yise“Mazishi” yakoze mu 2017 mu birori bya Jameson Connect Khaligraph Jones yatunguye abantu ubwo yaserukaga mu buryo buteye ubwoba.Batunguwe no kubona uyu muraperi azanywe n’abagabo bane mu isanduku avamo atangira kuririmba.
Khaligraph yavuze ko yahisemo kuririmbira mu isanduku kuko aribwo buryo bwonyine bwo kugeza ubutumwa ku bakunzi be mu ndirimbo ye yise “Mazishi” akanayitirira igitaramo cye.Ibi rero bisa neza nk’ibyo Diamond yakoze mu mpera z’icyumweru gishize ari naho ahera avuga ko yamwiganye.
Ati: "Numvaga ubutumwa nagerageje gushyiramo bwarushaho kuba bwiza nkoresheje isanduku, kuko nagombaga kugaragaza uruhande rwiza n’urubi ariko nkabinyuza mu ndirimbo.
Ikirego cya Khaligraph cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bamushyigikira abandi barengera Diamond bavuga ko atariwe wenyine wabikoze mu ruhando rw’umuziki.
Tubibutse ko uyu Khalgraph Jones na Bruce Melodie bakoranye indirimbo bise Sawa Sawa.Amajwi y’iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats iri mu njyana y’Amapiano.
Tanga igitekerezo