Ku munsi wa 6 wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, none tariki
ya 31 Ukwakira 2019, GASOGI UNITED , yakiriwe na KIYOVU SPORTS FC, zigabanye amanota , Uyu ni umukino wavuzweho byinshi ku mpande zombi zivuga imyato.
Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) urangira
zinganya 1-1, Igice cyambere cy’umukino cyatangiye ikipe ya Gasogi United irusha
kiyovu fc bigaragara, aho Gasogi United yarase kenshi. Iminota 45’+4
y’igice cya mbere yarangiye ama kipe yombi anganya ubusa k’ubusa,
(0-0)
Abasifuzi bayoboye umukino
Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka rikomeye kumpande zombie aho
k’umunota wa gatatu w’igice cya kabiri kiyovu yabonye koloneri iyiteye
Gasogi united ihita ikuraho umupira vuba imanuka yihuse (contre
attack) umukinnyi MANASE MUTATE MBEDI acenga abakinnyi bose ananirwa
gutsinda igitego wenyine n’umuzamu. Ku munota wa 15’ w’igice cya
kabiri NIZEYIMANA Claude yatsinze igitego abasifuzi bati waraririye.
ku munota wa 21’ Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports Fc igitego cya mbere
ku mupira wari uturutse muri koroneri itewe na Nyirinkindi Sarehe.
Nyuma y’iminota 3 gusa ku munota wa 69’ Herron Berrian wa GASOGI
UNITED FC yahise yishyura igitego kuri kufura yari itewe na Bavakure
Ndekwe Felix.
Abakinnyi babanje mukinuga
GASOGI UNITED XI
6 Kazindu Bahati Guy (capitain) 30 Isingizwe Patrick (gk)
15 Kwizera Amiable 3 Dusabe Claude 9 Kaneza Augustin 8 Byumvuhore Tresor
10 Bavakure Ndekwe Felix 5 Herron Berrian 7 Kayitaba Jean Bosco
19 Tidiane Kone 20 MANASE MUTATE MBEDI
GASOGI UNITED
KIYOVU SPORTS FC XI
Nkunzurwanda Djihadi (gk), Bonane Janvier (Capitain)
Serumogo Ally, Munezero Fiston,
Tubane James, Onyanja Emanuel,
Saba Robert, Nyirinkindi Sarehe.
Tanga igitekerezo