
Abakandida batanu b’abanyembaraga baherutse gutangazwa by’agateganyo ko bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo barashaka kuzihuza kugira ngo bazahigike Félix Tshisekedi Tshilombo ushaka manda ya kabiri.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 cyatangaje ko abateganya guhuza imbaraga ari Moïse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble, Martin Fayulu uyobora ECIDé, Denis Mukwege watanze kandidatire nk’umukandida wigenga, Matata Ponyo wa LGD na Delly Sesanga Hipungu.
Umuryango utari uwa Leta ITI (In Transformation Initiative) ukorera wo muri Afurika y’Epfo ukaba warubatse izina mu guhuza abanyapolitiki muri Afurika, ni wo wateguye iyi nama, kandi wahaye aba bakandida igitekerezo cy’uko bahuriza amashyaka yabo mu ihuriro rimwe, bakanitoranyamo umwe uzabahagararira.
Uyu muryango urateganya ko iyi nama yazaba mu byiciro bibiri; icya mbere kikazahuriza babiri babiri bahagarariye buri mukandida, bagahurira muri Afurika y’Epfo kugira ngo bumvikane, mu cyumweru gikurikiyeho bagategura uburyo abakandida bazahura ubwabo, bagafata ibyemezo bidakuka.
Iki gitekerezo kije nyuma y’aho amashyaka nka MLC rya Jean Pierre Bemba na UNC rya Vital Kamerhe aharutse gutangaza ko ari inyuma ya Tshisekedi washinze ihuriro Union Sacrée nk’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka UDPS, mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu Kuboza 2023.
Umuryango ITI washinzwe mu mwaka w’2013 mu 2018 wanahurije i Johannesburg mu biganiro amashyaka y‘abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila barimo Félix Tshisekedi. Icyari kigamijwe kwari ukugira ngo bahuze imbaraga, bahigike ishyaka PPRD ryari rimaze imyaka 17 ku butegetsi.
Tanga igitekerezo