
Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kuyirenganura, nyuma y’"akarengane" imaze iminsi ikorerwa n’abasifizi.
Ni ibikubiye mu ibaruwa Perezida w’iyi kipe, Ndorimana François Régis ’Jenerali’ yandikiye FERWAFA.
Muri iyi baruwa Kiyovu Sports yavuye imuzi uburyo yagiye yibirwa mu mikino ya shampiyona iheruka guhuriramo n’amakipe ya Muhazi United na Gasogi United; ibyo ivuga byatumye itakaza amanota ane mu mikino yakabaye yaratsinze.
Iyi kipe yo ku Mumena yibukije ko ibikorwa nka biriya "bishobora guteza imvururu ku kibuga zakwangiza isura y’umupira w’amaguru w’u Rwanda", ikindi bikaba bishobora gutuma hakorwa ibidakwiye.
Ni Kiyovu yasabye FERWAFA gukora ibishoboka byose uriya muco ugacika.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo