Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho bigeze amahanga akwiye kureka gukomeza kwikoreza u Rwanda ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ntaho ruhuriye na byo.
U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ikibazo cy’uyu mutwe by’umwihariko cyatumye umubano warwo na Congo uzamba, ndetse ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kuwusubiza mu buryo nta musaruro biratanga kugeza ubu.
Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru bya Radio/TV10 na Royal FM, yagaragaje ko u Rwanda rumaze kurambirwa guhora rwikorezwa umuzigo wa Congo nyamara wakabaye wikorerwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’iki gihugu.
Yagize ati: "Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo, ukibwira ngo ni ikindi gihugu, oya ni Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bikomoka muri Congo, by’ubuyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.”
“Umuzigo wa Congo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko ku kwikoreza umurambo w’impyisi.”
Perezida Kagame yunzemo ko Abanyarwanda bafite ibibazo byabo bwite bakwiye kwikorera, bityo ko bidakwiye ko bikorezwa ibibazo by’ibindi bihugu.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko impamvu ibihugu bitandukanye bihitamo kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda ari uko iki gihugu gisanzwe gikize, kandi hari inyungu bigifitemo.
Yunzemo ko ikibazo iki gihugu gifite cyoroshye, gusa kikaba kidashobora gukemuka kubera ikibazo cy’abayobora kiriya gihugu badashobotse ndetse n’abaturage biganjemo abavuga Ikinyarwanda badaharanira uburenganzira bwabo uko bikwiye.
2 Ibitekerezo
Eliane Nyirazibera Kuwa 01/04/24
Murabe mwumva mwa Abacyaba mwe, rwose nimwiyoroshye mwegukomeza kuvuna umusaza. Impyisi (Abacyaba).
Subiza ⇾ubumuntu Kuwa 03/04/24
ariko noneho ibi bintu bisigaye bikorwa mu binyamakuru hakwiye ubusesenguzi .umuntu kumugereranya n`impyisi.
Subiza ⇾Ntabera Kuwa 03/04/24
Wabyumvishe nabi, ntago bagereranyije umuntu n’impyisi ahubwo nukumvikanisha uburyo biriya bibazo bya congo ntaho urwanda ruhuriye nabyo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo