Kylian Mbappe yashyize ahagaragara Masque azajya yambara mu kibuga kugira ngo irinde izuru rye ryagize ikibazo gusa iyo Masque yabujijwe kuyambara kubera amategeko ya Uefa itegura imikino ya Euro iri kuba ku nshuro ya 17.
Mbappe yavunitse izuru ubwo Ubufaransa bwatsindaga Ositaraliya mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2024 mu mukino ubanza wo mu itsinda D mu irushanwa rya Euro 2024 riri kubera mu Budage.
Nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune y’izuru, Mbappe yagaragaye mu myitozo yo ku wa Kane tarika ya 20 Kamena 2024 yambaye Masque imufasha kurinda izuru rye ryavunitse.
Mbappe agaragara yambaye Masque iri mu mabara y’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, gusa amakuru yahise asohoka nyuma y’uko yerekanye Masque nshya yemeza ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burayi, Uefa, itazamwemerera gukinisha iyo mask.
Ubusanzwe amategeko ya Uefa avuga ko "ibikoresho byubuvuzi byambarwa mu kibuga hari kuba umukino ko bigomba kuba bifite ibara rimwe kandi ntibigomba kwerekana ikipe cyangwa uruganda rwabikoze".
Ibi nibyo byatumye hahita hazamuka amakuru ko Masque ya Mbappe yakoresheje mu myitozo itazayikoresha mu mukino bafitanye n’Ubuholandi kuko iri ibirango by’ikipe kandi ikaba irengeje ibara rimwe ritegekwa n’amategeko ya Uefa.
Ikinyamakuru RMC cyo mu Bufaransa gitangaza ko ibyo bikimenyekana Mbappe yahise ashakirwa indi Masque nshya yemewe n’amategeko ya Uefa yo kuza gukoresha ku mukino w’Ubuholandi.
Tanga igitekerezo