Laika Umuhoza yatangaje ko agiye gushyira hanze ibihangano by’indirimbo yakoranye na Harmonize mu minsi ishize.
Mu mezi atatu ashize, itangazamakuru ryagiye ritangaza amakuru avuga ko umuririmbyi Laika n’umucuranzi wo muri Tanzaniya Harmonize bakundana. Bombi bagiye babihakanira kure ariko uko bwije n’uko bucye ibimenyetso by’umubano wabo udasanzwe bikagenda bigaragara.
Icyakora, ukwezi gushize, ubwo Harmonize yazaga muri Uganda mu gitaramo, yabajijwe ibijyanye n’umubano na Laika, avuga ko atamuzi nyamara hari amafoto barikumwe ndetse banashyize tatouage zisa ku mibiri yabo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru , Laika yavuze ko Harmonize yinjiye muri Instagram DMs ya Instagram mu 2020, maze bahanahana amakuru na nimero . Amaherezo bahuye mu 2023 ubwo yajyaga kumureba bamarana igihe muri Zanzibar na Dar es Salaam.
Ati " Ni inshuti yanjye magara. Kuri ubu, ikintu cyose gishoboka yagikora . Nishimiye rwose umubano wacu ".Ku bwe, ngo bagiye gushyira ahagaragara indirimbo zigera kuri eshatu.
Laika Muhoza, ubusanzwe ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda we yajyaga yiyemerera ko we n’umuhanzi Harmonize bari mu munyenga w’urukundo.Gusa mu bihe bitandukanye hagiye habaho kwivuguruza no kuyobya uburari.
Tanga igitekerezo