Lamine Yamal wateruwe na Lionel Messi ubwo yavukaga yakoze uduhigo turenga 10 mu mukino wa EURO 2024 wahesheje ikipe y’igihugu ya Espagne itike yo kujya ku mukino wa nyuma.
Amazina ye ni Lamine Yamal Nasraoui Ebana w’imyaka 16 n’iminsi 362 yafashije Espagne gusezerera u Bufaransa ku bitego 2-1.
Nyuma yo gutsinda u Bufaransa, Espagne yahise ikatisha itike y’umukino wa nyuma muri iri irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO rya 2024 rizasozwa taliki 14 Kamena 2024.
Uretse gutsinda igitego muri uyu mukino, Lamine Yamal Nasraoui Ebana yakoze uduhigo turenga 10 muri uyu mukino wa 1/2.
Lamine Yamal yabaye umukinnyi ukiri muto ugizwe umukinnyi mwiza waranze umukino [Homme Du Match] mu marushanwa ya UEFA.
Yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze mu irushanwa rya EURO.
Yabaye umukinnyi muto uremye uburyo bwinshi bw’igitego [6] mu marushanwa manini.
Yari aherutse kuba umukinnyi muto utanze Umupira wavuyemo igitego akiri muto muri EURO.
Yabaye umukinnyi ukiri muto ukinnye irushanwa rya EURO.
Si ibyo gusa byo muri Euro2024 ahubwo yabaye umukinnyi wa mbere ukiri muto wakinnye umukino w’amateka “El Clásico” uhuza ibigugu byo muri Espagne: Real Madrid na FC Barcelone.
Lamine Yamal yaciye agahigo ko guhatanira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu marushawa atatu atandukanye.
Lamine Yamal ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ukaba ari na wo mwaka wa nyuma usoza amashuri ategetswe muri Espagne.
Tanga igitekerezo