
Nyuma y’iminsi micye muri Libya habaye Ibiza byahitanye abantu barenga ibihumbi 15, imibare iragaragaza ko ababuriwe irengero aribo benshi kugeza ubu.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe ubufasha bw’abantu barenga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha muri Libya, ubu abakora mu nzego z’ubutabazi baracyahugiye mu gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero i Derna, umujyi uri ku nkombe z’Iburasirazuba bwa Libya washenywe nyuma y’umuyaga wiswe Daniel.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko hakenewe miliyoni 71.4 z’amadolari yo gufasha abarokotse.
Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge watangaje ko hakiri icyizere cyo kubona ababa bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mwuzure.
Tanga igitekerezo