Kizigenza wa Inter Miami akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yashyizeho andi mateka mashya mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane wa America y’Epfo rya Copa America 2024.
Ibi yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ubwo hakinwaga irushanwa rya Copa America ya 2024 riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Argentine ya Lionel Messi iri mu itsinda A yazindutse itsinda Canada ibitego 2-0 bya Julian Alvarez ku munota wa 48 ahawe umupira na Alexis Mac Allister ndetse na Martinez ku munota wa 89 ahawe umupira na Marcos Acuna.
Muri uyu mukino, Lionel Messi yahise akuraho agahigo kari gafitwe n’Umunyezamu w’Umunya-Chile, Serjio Robert Livingstone Pohlhammer wapfuye taliki 11 Nzeri 2012 yari yaravutse taliki 26 Werurwe 1920.
Aya mateka mashya Messi yanditse ni ayo kuba umukinnyi ukinnye imikino myinshi ya Copa America aho yahise agira imikino igera kuri 35 mu mateka ndetse anandika amateka mashya yo kuba umukinnyi ukomoka muri Argentine ukinnye Copa America nyinshi igera kuri 7 kuva muri 2007 kugeza uyu munsi muri 2024.
Agahigo Messi yakuyeho kari kamaze imyaka 71 Serjio Robert Livingstone Pohlhammer agashyizeho.
Nyuma yo gutsinda Canada, Argentine izahita ikina na Chile taliki 26 Kamena i New Jersey, maze basoreze kuri Peru taliki 30 Kamena uyu mwaka i Miami.
Tanga igitekerezo