Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye uheruka kwambura Ingabo za Congo Kinshasa bamaze igihe bahanganye mu mirwano.
Igikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyayobowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma.
Mu mashusho uyu mutwe wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter, hagaragaramo intwaro nyinshi z’amoko atandukanye zatawe n’Ingabo za FARDC ubwo zari zisumbirijwe zigakizwa n’amaguru.
Intwaro zerekanwe zirimo ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 82-PM-41, Mortier de 60 mm, imbunda zo mu bwoko bwa RPG, Machine Gun n’izindi.
Ni intwaro zafatiwe mu bice bitandukanye nka Tchanzu, Bugusa, Rutshuru na Bunagana.
Mu bikoresho M23 yanerekanye harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep na yo ivuga ko yatawe n’Ingabo za Congo ndetse n’amasasu menshi.
Ku bwa Major Willy Ngoma, ngo ziriya ntwaro ni ikindi kimenyetso cyerekana ko uriya mutwe nta nta bufasha bw’intwaro uhabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga.
Ati: "None ibi byavuye muri Burkina Faso cyangwa muri Mali ya Asmi Goïta? Ni muri FARDC!"
3 Ibitekerezo
Emery gatsinzi Kuwa 15/07/22
Amata yinka nayisuka abahame mubarase umuntu ninkundi data avuka numbi ubu sinakandagirayo kuko mvuga ikinyarwanda ndaje mbafashe
Subiza ⇾Emery gatsinzi Kuwa 15/07/22

Subiza ⇾Tanga igitekerezo