
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko bigoye kumva ukuntu iki gihugu cyibasirwa kubera gahunda yari yarateguwe yo kwakira abimukira bava mu Bwongereza.
Makolo, mu nyandiko ye yatambutse mu kinyamakuru The Sun kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri iyi gahunda "kubera ko u Rwanda atari igihugu gitekanye" cyayobowe na politiki kandi ngo ni “igitutsi ku Rwanda”.
Uyu muvugizi yatangaje ko abakora ubukangurambaga bagaragaje u Rwanda nabi kubera badakunda iyi gahunda. Ati: “Ku Banyarwanda, kwibasirwa kubera kwita ku basaba ubuhungiro n’abimukira, ubafasha guhangana n’ikibazo rusange cy’ukudasaranganya amahirwe mu buryo bungana, biragoye kubyumva kandi kubyemera biranakomeye, cyane mu gihe ibivugwa ari ibinyoma kandi biyobya.”
Hari abibaza ku nyungu u Rwanda rwaba rufite mu kwakira abimukira. Makolo yasubije ko icyo rushaka ari ugutabara abimukira. Ati: “Bamwe bibaza ikibidutera. Kugira ngo bisobanuke, turi gukora ibi kubera ko dutekereza ko abimukira badakwiye kunyura mu nzira zibashyira mu kaga bajya i Burayi kugira ngo batere imbere.”
Makolo yasobanuye ko u Rwanda rwifuza ko aba bimukira bumva ko Afurika ari urugo rwabo, kandi ko bakwiye kuhakorera ibikorwa by’iterambere, ariko kubigeraho hakaba hakenewe ishoramari. Ati: “Ni yo mpamvu ubu bufatanye buriho ubufasha mu iterambere ry’ubukungu kubera ko udashobora gukemura ikibazo cy’ukwimuka gushingiye ku bukungu utazana amahirwe menshi n’ibyiringiro kuri benshi bo ku Isi.”
Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira neza no kwita kuri aba bimukira, mu gihe ibikubiye mu masezerano y’iyi gahunda izwi nka MEDP byose byashyirwa mu bikorwa.
Yatangaje ko abanenga iyi gahunda atababujije, gusa ngo ntibakwiye kwibasira u Rwanda. Ati: “Niba mushaka kunenga MEDP, nimukomeze. Ariko ntimwibasire u Rwanda. Kandi ntimukoreshe ibinyoma mubikora. Nk’igihugu gitanga ituze, amahirwe n’urugo ku babikeneye cyane, u Rwanda rukwiye ibyiza.”
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi cyashimiwe kenshi kubera uburyo gifata impunzi n’abimukira. Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak aherutse gutangaza ko ibihugu byombi bizagirana amasezerano mashya azatuma nta mwimukira uzatekereza gusubira mu gihugu yavuyemo mu gihe ari Kigali.
2 Ibitekerezo
Claudine Nyakeza Kuwa 19/11/23
Makolo aciye hejuru y’ibibazo byashingiweho banenga ariya masezerano. (1) Urwanda ni agahugu gato: Nibyo cyanga sibyo? (2) Urwanda ni igihugu gikennye kibeshwaho n’imfashanyo: Nibyo cyanga sibyo? (3) Urwanda ntibwubaahiriza uburenganzira bw’impunzi. Impunzi za Kiziba zishwe kubera kwigaragambya: Nibyo cyanga sibyo? Aha ariko ho Ambasaderi Busigye yemeye ko hapfuye 12. Yongera ho ngo "So, what?". (4) Impunzi zishobora gusubizwa iyo zahunze ziva: Nibyo cyanga sibyo? Bivuga ko budget y’Urwanda yo kugarura ku ngufu impunzi zaruhunze ari ndende. Batanga ingero za ba Rusesabagina, Col Mutabazi, Sankara, n’abandi. Muri make: uretse kiriya Ambasaderi Busigye yakemuye, Makolo yarakwiye kutwereka aho abacamanza batubeshyeye maze natwe tugatuza.
Subiza ⇾yuhi Kuwa 19/11/23
Claude ntabwo wagiye kure yukuri,nonese makolo,kuvugango baje murugo,bavuye iburayi cg bavuye muri African? ese uvuye kigali ukajya bumbura,bakugarura musanze butandukaniyehe nokugaruka iwanyu? Ngo ntanyungu? Ngonugutabara abari mukaga,ese abobarigusenyera mumanegeka baratujwe? Esebo barimubyishyimo? Ayomazu mwayatujyemo abavuye mumanegeka,nabo bakishima komwabarokoye Ibiza,ngewe ndumva ahubwo umuntu wazanye igitekerezo cyokubaza murwanda akwiye kuza murukiko gusaba imbabazi impuzi,gusa abavugako rudatekanye byosibyo,Ariko ntanyungu mbona bazana murwanda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo