
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Nzeri, Maroc yateye utwatsi amagambo yavuzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherina Colonna, wavuze ko Perezida Emmanuel Macron azasura Maroc.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Maroc (MAP) bibitangaza, umukozi wa guverinoma yavuze ko Macron adafite gahunda cyangwa uruzinduko rwateguwe muri Maroc.
Uyu muyobozi wirinze ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru yagize ati: "Natangajwe no kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yafashe icyemezo nk’iki kandi akiha ubwisanzure bwo gutangaza ayo makuru atiriwe agirana ibiganiro ku kibazo gikomeye kiri mu bubasha bw’impande zombi".
Ku wa Gatanu, Colonna yatangarije televiziyo yo mu Bufaransa ko Perezida Macron ateganya gusura Maroc ku butumire bw’Umwami Mohammed VI.
Ni mu gihe nyamara ku itariki ya 8 Nzeri, u Bufaransa bwasabye kohereza itsinda ry’ishakisha n’ubutabazi nyuma y’umutingito wahitanye abantu muri Maroc, ariko ubuyobozi bwa Rabat bwanga ubwo bufasha, bwemera gusa ubwa Qatar, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Espagne.
Imyitwarire ya Maroc ku bijyanye no kwanga ubufasha bwa Paris yateje impaka mu Bufaransa, bituma Macron yirengagiza guverinoma maze atangaza ijambo rigenewe abaturage ba Maroc.
Perezida w’u Bufaransa yavuze ko umutingito wahungabanije u Bufaransa kimwe na Maroc, ashimangira ko Guverinoma y’u Bufaransa yari ku ruhande rw’abaturage ba Maroc kandi Paris yifuzaga gutanga ubufasha bw’ubutabazi.
Nubwo bizwi ko ubutware bufitwe n’umwami na guverinoma, uyu muvuno wa Macron wateje impaka bamwe babifata nko gushaka kugarura igihe cy’ubukoloni muri Maroc.
Tanga igitekerezo