
Guhera saa kumi n’imwe z’igitondo kuri iki Cyumweru, haravugwa imirwano hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kalenga, muri Teritwari ya Masisi hafi y’ahitwa Kausa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ibyo bice agera ku mbuga z’amakuru zegereye leta ya Congo, avuga ko iyi mirwano ihuje igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ugushyingo, iri kubera mu gace ka Kalenga gaherereye mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Sake.
Ku ruhande rwa M23, umuvugizi w’ishami rya gisirikare (ARC), Major Willy Ngoma, abinyujije kuri twitter yanditse ko uruhande rwa guverinoma rurimo gutera amabombe ku birindiro byabo kandi rukaba rurimo guterera icya rimwe imirongo yabo ugana Kilolirwe, Kalengera, Rukore, yongeraho ko Intare za Sarambwe zirwanaho kandi zikomeza kurinda abaturage.
Amakuru rero kuri ubu agera kuri Bwiza.com ataremezwa neza aravuga ko aka gace ka Kalenga ubu kamaze kujya mu maboko ya M23 ndetse bikaba bigiye guha impunzi zahungiye muri Bwiza ahantu ho guhumekera.
Tanga igitekerezo