Nubwo abantu benshi bazi ko amatora ari igihe cyo gutora abayobozi, ariko amatora ategurwa kare ku buryoumunsi w’itora ufatwa nk’agasongero kayo. Amatora ashobora kuba ataziguye cyangwa aziguye nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 1-2.
Ingingo ya mbere igira iti “inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu Ubutegetsi bwose bukomoka ku Banyarwanda kandi bugakoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga. Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kwiha ubutegetsi. Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’Abanyarwanda bakoresha ubwabo binyuze muri referandumu, mu matora asanzwe cyangwa binyuze ku babahagarariye.” Ingingo ya 2 igira iti “itora ni uburenganzira bw’Abanyarwanda bose ku buryo bungana. Abanyarwanda bose, baba ab’igitsina gore cyangwa ab’igitsina gabo, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa. Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo biteganywa ukundi n’iri Tegeko Nshinga cyangwa andi mategeko. Itegeko Ngenga rigenga amatora riteganya ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.” Iri tegeko nshinga kandi rigaragaza mu ngingo ya 100 n’iya 75 uko ayo mategeko akorwa haba kuri perezida wa Repubulika.
Ingingo ya 100 ivuga “Itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga mirongo itandatu (60) mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira. Itegeko Ngenga rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n’igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko ngenga riteganya n’ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.”
Ingingo ya 75 ivuga ko “Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite mirongo inani (80). Baturuka kandi batorerwa mbatatu kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo 53, abadepite b’abagore 24 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ; 2 batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; n’umudepite umwe 1 utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(…)”
Irangira ry’amatora ni intangiriro y’andi
Amatora ni uruziga rero rugizwe na; mbere y’amatora, igihe cy’amatora na nyuma y’amatora. Muri rusange irangira ry’amatora ni intangiriro y’andi. Ubundi iyo amatora arangiye, Komisiyo y’amatora yakira raporo nyinshi zakozwe ku migendekere y’amatora zikorwa n’abantu batandukanye. Izo raporo ziba zirimo amakuru y’ibyakozwe neza, ibyakorwa neza kurushaho… Ibi bifasha mu kureba ibyakozwe ndetse n’ibizanozwa ubutaha. Habaho rero gupanga uko andi matora yazategurwa, guhugura abakozi n’abandi ku bizakorwa mumatora ataha, gutanga amakuru atandukanye ku matora ataha.
Igihe cy’amatora cyo kirangwa no kwakira kandidatire, kureba niba zujuje ibisabwa no gutangaza abemerewe kuba baziyamamaza. Iyo abamaze kwemezwa bazwi, hakurikiraho gutangira kwiyamamaza. Hagenwa igihe runaka cyo kwiyamamaza, cyarangira abakandida bakiyamamaza. Nyuma yo kwiyamamaza hakurikiraho amatora, atangazwa mu buryo bwa burundu nyuma y’iminsi irindwi mu gihe runaka cyagenwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Iyo amatora amaze kuba no gutangaza abatsinze hatangira rwa ruziga rwo kureba uko amatora yagenze ari nabyo bitangira cya cyiciro cyo kongera gutegura amatora ataha. Gusa na nyuma y’amatora guherekeza abatowe mu gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage ni inshingano kuko biba ari ukwereka abatoye uko abo batoye bari gushyira mu bikorwa inshingano bahawe. Ibi birakomeza kugera no ku bindi byiciro by’amatora uko byavuzwe haruguru.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo