Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatumijeho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, kugira ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’abakozi bake kivugwa mu mavuriro ya leta ndetse n’itangwa ry’akazi ridahwitse ryagaragaye muri uru rwego.
Minisitiri Gashumba yiyongereye ku bandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma baheruka kugaragara imbere y’iyi komisiyo kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage byagaragajwe na raporo ngarukamwaka y’iriya komisiyo.
Minisitiri Gashumba agomba gutanga ibisobanuro ku mavugurura yakozwe mu bitaro 42 muri 45 byo mu gihugu, yasize imyanya 3,596 nta bakozi ifite.
Kuba iriya myanya nta bakozi bayirimo ituma ibitaro bitandukanye bihura n’umubare munini w’abarwayi Babura abantu bo kubitaho.
Ibitaro byo ku rwego tw’uturere nk’ibya Ruhengeri, Kibungo na
Kibuye ni byo bibangamiwe cyane n’ikibazo cy’abakozi bake, dore ko mu myanya 624 ikeneye abakozi, 433 yonyine ari yo ibafite.
Ibitaro bya Kibungo ni byo bikomerewe cyane n’iki kibazo kuko gifite abakozi 91 gusa mu myanya 208.
Ibitaro byo ku rwego rw’intara nk’ibya Bushenge, Ruhango na Rwamagana; na byo birarebwa cyane n’iki kibazo kuko uko ari bitatu bifite imyanya 618 ikeneye abakozi, 298 yonyine ari yo ibafite.
Ibitaro bya Bushenge bikeneye byibura abakozi 206 bifite 73 gusa.
Uretse ikibazo cy’abakozi bake, Minisitiri Gashumba agomba no gusobanurira komisiyo impamvu hari abakozi bahawe akazi binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, impamvu hari abatujuje ibya ngombwa, abataragaragaje impamyabumenyi z’ibyo bize, n’ibindi.
1 Ibitekerezo
xxxx Kuwa 05/02/20
Uyu Gashumba ntacyo ashoboye uretse kwigira igitsngaza nka Evode, Musa Fazil, Mutsindashyaka, min: w’uburezi,
Subiza ⇾Tanga igitekerezo