Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana yeguye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu, azira guhutaza umugore ushinzwe umutekano, ukorera ‘société’ ya ISCO.
Ibaruwa y’ubwegure bwa Evode yashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije kuri Twitter.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti: "Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edward Ngirente yakiriye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera."Ibaruwa y’ubwegure bwe, izashyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nk’uko biteganwa n’itegeko.
Tariki ya 3 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu banyamakuru yavuze ihutaza Me Evode yakoreye uyu musekirite ku nyubako ya Grande Pension Plaza iri mu karere ka Nyarugenge, mu mugi wa Kigali. Uyu munyamabanga yasabye imbabazi uyu mugore ndetse abinyuza no ku rubuga rwa Twitter, ajya no ku cyicaro cya ISCO asaba imbabazi gusa icyo gihe RIB yari yamaze gutangaza ko iri kumukoraho iperereza kuri iki cyaha ‘akekwaho’.
Me Evode yakoze iri kosa ndetse asaba n’imbabazi ariko ntiyabujije kubyutsa amwe mu magambo akakaye yavuze, yibasira abantu. Ayo harimo ubwo yitaga abagore ‘ibimashini’, yita abanyamakuru ‘imihirimbiri’, yibasira Mgr. Seliviliani Nzakamwita mi nama y’igihugu y’Umushyikirano ndetse na bumwe mu bwoko hano mu Rwanda, abwita ‘ibicucu’. Ubu butumwa Me Evode yabuvuze mu gihe gitandukanye ariko tariki ya 3 Gashyantare Isa n’iyarabwegeranyije, uyu muyobozi aba nk’ubivuze ku munsi umwe, asabwa kwishyikiriza ubutabera, abandi bamusaba kwegura.
Me Evode asanzwe ari impuguke mu mategeko kuva mu mirimo ye yakoze y’ubucamanza. Mu 2007, yavuye mu Rwanda, ajya muri Canada. Yumvikanaga kuri radiyo mpuzamahanga, anenga ndetse atuka leta y’u Rwanda, akifashisha n’ibitangazamakuru by’abatavuga rumwe n’iyi leta, na we ashyirwa muri ako gatebo n’abantu benshi bamukurikiranaga.
Me Evode yagarutse mu Rwanda mu 2014 avuga ko aje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, gusa hari abataramuciriye akari urutega kuko ntibiyumvishaga uburyo uwarwanyaga ubutegetsi, yabugarukira, akamara kabiri.
Ibiganiro yagiranye na ziriya radiyo mpuzamahanga n’ibyo yatangarizaga ku binyamakuru by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Me Evode yasobanuriye itangazamakuru ko atabikoraga ku bw’inyungu za politiki, ahubwo yabikoraga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga kandi yabihemberwaga.
Ku bw’ubuhanga n’ubunararibonye mu mategeko, Me Evode yabanje guhabwa inshingano zo kungiriza umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko mu 2014, hashize igihe gito agarutse mu Rwanda. Me Evode yaje kuba umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe ibyerekeye itegekonshinga n’andi mategeko tariki ya 4 Ukwakira 2016.
Inkuru zifitanye isano n’iyi:
http://bwiza.com/?Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-aravugwaho-guhutaza-umusekirite
http://bwiza.com/?Imyitwarire-ya-Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-imaze-gusembura-Abanyarwanda
http://bwiza.com/?fred-muvunyi-n-abandi-banyamakuru-bibasiye-min-uwizeye-evode-wabise-abahirimbiri
Tanga igitekerezo