Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yahaye inshingano umwungirije mu gihe yasubiye mu bitaro kubera "ikibazo cy’uruhago", nk’uko Pentagon yabitangaje.
Austin, ufite imyaka 70, ari mu gice cyita ku barwayi barembye mu kigo cy’ubuvuzi cya gisirikare cya Walter Reed muri Virginie.
Abayobozi bavuze ko kugeza ubu bitaramenyekana igihe azamara mu bitaro nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Uyu minisitiri w’ingabo yari arimo arigwaho kubera ko atagaragaje indwara ya kanseri ya prostate afite no guhisha ko yagiye mu bitaro mu Kuboza na Mutarama.
Ku Cyumweru nyuma ya saa sita, Pentagon yasohoye itangazo rivuga ko Bwana Austin yajyanywe muri Walter Reed kwivuza, yongeraho ko White House n’abayobozi bakuru b’ingabo babimenyeshejwe.
Nyuma y’amasaha make, ahagana mu masaha ya saa 16:55 ku isaha yaho (21:55 GMT), Pentagon yasohoye itangazo rya kabiri rivuga ko Austin "yahaye ububasha bwo gukomeza imirimo n’inshingano by’ibiro" umunyamabanga wungirije ushinzwe ingabo, Kathleen Hicks.
Tanga igitekerezo