
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage utishoboye kandi ufite ubumuga witwa Mujawamariya Françoise ikimasa yaherukaga kugabirwa muri gahunda ya ’Gira Inka Munyarwanda’.
Ni nyuma y’aho Umukuru w’Umudugudu wa Kagitaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Kiyumba bananiwe kumvikana ku inyagwa ry’uyu muturage wari warahawe inka mu buryo butubahirije amabwiriza y’iyi gahunda.
Mujawamariya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kugabirwa inka muri iyi gahunda mu mwaka w’2018, ariko ntiyayihabwa kubera ko nta muntu wo kuyimuragirira yari afite, kuko umuhungu we yari yaragiye mu mujyi wa Kigali gushaka imibereho.
Umukuru w’Umudugudu yasobanuriye BWIZA ko uyu musore yatashye mu Kuboza 2022, abaza impamvu inka Mujawamariya yemerewe atayihawe, ni ko kumushakira ikimasa. Mudugudu ati: "Turavuga tuti ‘Noneho kuva abaturage barayimwemereye, nta kibazo.’ Ivutse mu mudugudu, turayimuha.”
Umuyobozi w’akagari, Nkerabigwi Léonidas, yasobanuye ko impamvu yafashe icyemezo cy’uko Mujawamariya yamburwa iyi nka y’ikimasa ari uko atari ku rutonde rw’abagabirwa rwakozwe mu mwaka w’imihigo. Ati: “Gahunda ya Gira Inka ihabwa umuntu uri ku rutonde watowe n’abaturage. We bakoze erreur, bayimuha atari ku rutonde. Nta yindi mpamvu rwose. Urutonde rukorwa mu kwezi kwa 6, uyu mwaka w’imihigo rero ntabwo ari ku rutonde.”
BWIZA yari yavuganye na Meya Kayitare tariki ya 4 Kamena 2023, imumenyesha uko buri ruhande rugaragaza imiterere y’ikibazo. Yasubije ko agiye kugikurikirana, kandi ko agikemura. Ati: “Ngiye kubikurikirana, nidusangamo ikibazo turabikemura.”
Meya yanzuye ko Mujawamariya atanyagwa
Meya Kayitare kuri uyu wa 5 Kamena yatangaje ko yasanze koko Mujawamariya yari yarashyizwe ku rutonde rwo mu 2018, ariko ntiyagabirwa inka kubera impamvu zasobanuwe haruguru.
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko ubwo uyu musore yatahaga mu mpera z’umwaka ushize, ubuyobozi bw’umudugudu bwihutiye guha Mujawamariya inka, bwirengagije amabwiriza agenga gahunda ya Gira Inka, ikaba ari na yo mpamvu yateje impaka hagati yabwo n’Umuyobozi w’akagari.
Ati: “Ikosa rero ryakozwe ni iri; Umukuru w’umudugudu yafashe inka. Icyari gukorwa ni uko yari kongera agashyirwa ku rutonde. Kandi yari yaje mu mwaka w’ingengo y’imari hagati, ni ukuvuga ko atashyirwa ku rutonde rw’uwo mwaka kuko rwari rwakozwe, rwanemejwe.”

Meya yakomeje agira ati: “Mudugudu rero nk’umuntu wari uzi ikibazo cye, we yihutiye ahubwo kumuha inka. Icya mbere, ntabwo umuntu ashobora guhabwa inka atari ku rutonde rw’uwo mwaka. Iyo habonetse irengayobora, uwo si umwanzuro wo ku rwego rw’umudugudu.”
Nyuma y’aho bigaragaye ikosa ryakorewe mu mudugudu, Meya yanzuye ko uyu muturage agumana iki kimasa, cyazakura kikagurishwa, kikavanwamo inyan. Ati: “Mbasabye ko …Mukecuru kubera ko afite ubumuga, inka yo ntibayikureyo, ahubwo icyo bari bumukorere, bamumenyeshe ko tutagaba ibimasa. Ubwo umuhungu we ahari, icyo kimasa bacyakire, bakirere, hanyuma mu gihe runaka komite ya Gira Inka izafate umwanzuro, ikigurishe, bagikuremo inyana, bayigarure kwa Mukecuru.”
Mudugudu arakurikiranwa
Meya Kayitare arahamya ko Umukuru w’umudugudu yakoze amakosa abiri; guha umuntu inka kandi atari ku rutonde rushya rwa Gira Inka, no gutanga ikimasa. Bityo, ngo akwiye gukurikiranwa, kandi hakarebwa niba nta ruhare na komite ya Gira Inka yose ku rwego rw’umudugudu yabigizemo.
Ati: “Umukuru w’umudugudu agomba gukurikiranwa kuri iryo kosa. Iyo habayeho amakosa nk’ayo ngayo, byanze bikunze haba harimo inyungu z’umuntu ku giti cye. Ni yo mpamvu mbabwiye ngo babikurikirane, barebe niba komite ya Gira Inka yarabigizemo uruhare ku mudugudu, barebe impamvu batuma bakora icyo kintu, bakirengagiza amabwiriza basanzwe bayazi, nibasanga hari amakosa yakozwemo, uwayakoze bamukurikirane.”
Yakomeje asobanura ko nta ruhare Mujawamariya yagize muri aya makosa. Ati: "Mukecuru nta ruhare na rumwe afite muri ibi bintu. Icyo yabonye, yahawe inka, kandi uyu munsi umufasha kuyorora arahari, kandi ni umuntu ufite ubumuga, akwiriye gushyigikirwa, ariko ntakwiriye kuyihabwa mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi ababishyira mu bikorwa, amategeko bayazi. Iyo aba cyakora atari umukecuru, ntabe ari n’umuntu ufite ubumuga, yari kuyamburwa. N’ubwo ni ukuvuga ngo dukoze irengayobora. Ariko bitewe n’ubuzima afite, n’imyaka ye, n’imbaraga amaze kuyishyiraho, kuyimwambura ni akarengane kandi si we wabigizemo uruhare, nibura ngo be ari we duhana."
Meya Kayitare aravuga ko Mujawamariya yagabiwe iki kimasa muri Gashyantare 2023.
1 Ibitekerezo
Adrien Kuwa 06/06/23
Oya ntibamunyage kuko ntiyiahoboye ahubwo batinze kumugabira.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo