
Itsinda ry�abakandida mu burezi barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka n�ubumenyi bw�isi (History+Geography A0), batuye mu Karere ka Musanze, riravuga ko ritazi irengero ry�imyanya ryatsindiye mu bizamini by�akazi byakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019,bityo rigashinja inzego zibishinzwe kuba inyuma y�icyo ryise akarengane.
Ku rutonde rwasohowe n�Akarere ka Musanze rugaragara abakandida 13 batsinze iki kizamini mu isomo ry’Amateka (bari hejuru y�amanota 70), mu Bumenyi bw’Isi (Geography) ari 11, mu gihe imyanya yatangajwe ko igomba guhatanirwa muri aya masomo yombi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye, icyiciro cyisumbuye (A0) ari umunani nk�uko bigaragara ku itangazo risaba ababyifuza babifitiye ubushobozi kuza gupiganwa.

Amanota y’abakoze ikizamini cy’isomo rya Geography ari hano: https://musanze.gov.rw/fileadmin/templates/Amafoto/AKAZI/TEACHERS/GEOGRPHY_AO_A_LEVEL.PDF
Aba bakandida mu mabaruwa bandikiye Umuyobozi w�Akarere ka Musanze tariki ya 16 Mutarama 2020 n�iya Minisitiri Ushinzwe Abakozi n�Umurimo, bavuga ko umuntu umwe muri bo ari we wahawe akazi.
Meya w�akarere ka Musanze asubiza ko tariki ya 16 Mutarama 2020, yandikiye Umuyobozi Mukuru wa REB, amugezaho urutonde rw�abakandida batsinze, batabonewe imyanya, bityo ngo bakaba basabwa gutegereza amezi atandatu, hazaboneka umwanya bakawubona.
Kopi y�ibaruwa Bwiza.com yabonye ni iya Meya Nuwumuremyi Jeannine yanditse asubiza Mvuyekure Patrick, umwe muri aba bakandida waje ku mwanya wa gatatu, agira amanota 89.5 % , akurikira abandi babiri banganyije amanota 90%, umwe muri aba banganyije ni we wabonye akazi.
Amabaruwa aravuga iki ?
Tariki ya 16 Mutarama, umwe muri bo witwa Mvuyekure Patrick yandikiye Umuyobozi w�akarere ka Musanze agira ati : � Mbandikiye ngira ngo mbasabe kurenganurwa ku karengane nakorewe ku bijyanye n�ibizamini nakoze, nkabitsinda byo kwigisha Geo-History A0, ariko bakambwira ko nta mwanya uhari. Nakoze ikizamini cyo gupiganira imyanya umunani yo kwigisha mu mashuri yisumbuye, nza gutsinda n�amanota 89.5 ndi uwa gatatu, none nategereje ko bampamagara ndaheba. �
Meya Nuwumuremyi yamusubije mu ibaruwa ya tariki ya 21 Mutarama, yasubije agira ati : � Nkwandikiye ngira ngo nkumenyeshe ko urutonde rw�abatsinze rufite agaciro mu gihe cy�amezi atandatu, bityo ukaba �usabwa� gutegereza muri icyo gihe umwanya uzaboneka ugendanye n�ibyo watsindiye, uzawuhabwa hakurikijwe uko murushanwa amanota ku rutonde rw�abatsinze kandi hakurikijwe iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru ( No. 144/01 ryo ku wa 13/04/2017) �
Tariki ya 30 Mutarama 2020, nk�itsinda ry�abakandida 9 batsinze ariko batarabona akazi, bandikiye Minisitiri w�Abakozi ba Leta n�Umurimo, na bwo basabwa kurenganurwa.
Mu Kiganiro na Bwiza.com bati : � Muri make twatunguwe n�uko twaje kubaza ibijyanye n�imyanya twatsindiye, tugasubizwa ko hari umwanya uhari umwe, indi yasubijwe kuri REB, ngo kuko ntayo bari bafite, batubwira ko REB ari yo izaduhamagara ikaduha imyanya twatsindiye, tugategereza mu gihe cy�amezi atandatu, tukaba dusanga ari akarengane kuko nta tangazo ryigeze riboneka rivuguruza irya mbere kugeza dukoze ibizamini ndetse amanota yarinze asohoka ntaryo. Mu ibaruwa buri wese yandikiye Mayor yagerageje kumusaba ko yatubariza aho imyanya yasohotse mu itangazo yasinye yagiye, nta gisubizo cyayo twahawe. �
Barashinja abakozi bo mu karere kuba inyuma y�iki kibazo
Aba bakandida bavuga ko bagiye gukora ikizamini tariki ya 10 Ukuboza 2019 bazi ko bakora Amateka ndetse n�Ubumenyi bw�Isi, ariko ngo baje kubahitishamo gukora kimwe muri byo. Bamwe bakoze Amateka gusa (ari nabo basaba kurenganurwa), abandi bakora Ubumenyi bw�Isi.
Urutonde rw�uko batsinze rugaragaza ko abakoze Amateka ari bo batsinze cyane kuko aba mbere banganyije bagize 90%, mu gihe ngo urutonde rw�Abakoze Ubumenyi bw�Isi, uwa mbere yagize amanota 83.5%. Ku ntonde z�abakoze Ubumenyi bw�Isi ndetse n�Amateka, abatsinze bose hamwe ni 24, bakaba barahataniraga imyanya 8, habonekamo umwe gusa.
Mvuyekure ati : � Bamaze gushyira urutonde rw�imitsindire ku rubaho, twaricaye dutegereza amabaruwa azatujyana ku kazi, abanyeshuri baratangira, icyumweru cya mbere kirashira, icya kabiri,icya gatatu, tubona ntibaduhamaye. Yaba njyewe wabaye uwa gatatu, yaba uwa mbere n�uwa kabiri, nta n�umwe bari barahamagaye. Ubwo nta kindi kintu twakoze, twatangiye kujya ku karere, tubaza tuti ko twatsinze ikizamini, mukaba mutaduha akazi ? Tugezeyo, Human Resource w�akarere [ushinzwe abakozi] aratubwira ngo hari umwanya umwe wonyine mu myanya umunani bari bashyize ku isoko,"
Akomeza agira ati " Turamubaza se ni gute hari umwanya umwe, twarakoze itangazo ririho imyanya umunani, nta n�irindi ryasohotse rivuguruza irya mbere, ngo byibuze tubimenye tujye kwikorera mu tundi turere ? Aratubwira ngo ni umwanya umwe uhari, ngo indi REB yarayisubiranye. �
Uyu avuga ko byaje kurangira bamenye ko muri ba bandi banganyije amanota, bombi babonye akazi, ngo kandi bari batangarijwe ko hari umwanya umwe.
Ernest Nizeyimana ati : � Babiri ba mbere bagize 90%, tuti none se ko muvuga ko umwanya ari umwe, aba bantu babiri bagize 90% murawubagabanya mute? Hari ikigenderwaho (sinzi niba cyemewe n�amategeko) kivuga ko bombi ari abagabo cyangwa se ari abagore, bareba ufite ubumuga. Abanganyije bombi bari abagabo, nta bumuga bafite ariko umwe yari yamaze guhamagarwa yagiye mu kazi, usigaye yagiye kubaza ati �Kuki mutampaye umwanya wanjye kandi narabaye uwa mbere ?� Bamubwiye ko undi yakagiyemo, bamubwira ko hari ikigenderwaho (condition), bamubaza niba afite ubumuga, arikiriza, ajya gushaka icyangombwa cyerekana ko afite ubumuga, bamushyira mu kazi, byumvikane ko imyanya yahise iba ibiri. �
Nyuma y�ibi, ngo ni bwo aba bakandida bagiye kubaza iki kibazo ku mukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, Munyamahoro Alexis ababwira ko ntacyo abiziho, abasaba gusubira kukibaza mugenzi we ushinzwe ubuyobozi n�abakozi, Musabyimana Fran�ois, nabwo ntibanyurwa n�ibisobanura yabahaye ku iherezo ry�iyi myanya.
Ku murongo wa telefone twagegerageje kuvugana n�aba bakozi bombi bo mu Karere ka Musanze ariko ntibaboneka. Musabyimana Fran�ois yasubije ubutumwa bugufi avuga ko ari mu nama.
Ati � Ndi mu nama ya management kandi ni njye ufata imyanzuro (muri iyo nama) �
Musabyimana yasabye ko duhamagara Nzigira Fidele ushinzwe amashuri yisumbuye na TVET ku rwego rw’akarere.
Tuvuganye na Nzigira Fidele nk’uko Musabyimana yabidusabye, avuga ko Musabyimana kuko ari we ubifiteho amakuru bityo ko ari we ukwiriye kubazwa byinshi kuri iki kibazo.
Nzigira ati: "Ko ari we (Musabyimana) ubifiteho amakuru nyayo! Muze kuganira."
Imitangire y’akazi n’imicungire mibi y’abakozi iteza Leta ibihombo
Tariki ya 8 Gashyantare 2020, Komisiyo y�Imibereho y�Abaturage n�Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yagejeje ku nteko rusange ya Sena raporo ya ku isuzumwa ry�ibikorwa bya Komisiyo y�Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y�umwaka wa 2018-2019 na gahunda y�ibikorwa by�umwaka wa 2019-2020. Byagaragaye ko leta iterwa ibihombo n’imanza ishorwamo n’abakozi ziyongera, kandi bikarangira izitsinzwe.
Iyi komisiyo yagaragaje ko igihombo cyose ibi bibazo bimaze guteza kirenga miliyari ebyiri, muri zo hamaze kugaruzwa miliyoni 661 RWF gusa.
Perezida w�iyi Komisiyo, Hon. Christine Muhongayire yagize ati: �Igihombo gitezwa Leta ni igituruka ku micungire mibi y�abakozi, hari ubwo yirukanwa mu buryo butubahirije amategeko, icyo gihe akiyambaza inkiko akabatsinda, bityo akishyurwa, bivuze ko uwakoze ayo makosa yo kwirukana umukozi binyuranyije n�amategeko yagombye kubiryozwa umutungo Leta yatanze yishyura umukozi ukaryozwa umuyobozi babigizemo uruhare.�
Muri Kamena 2018, Minisitiri w�umurimo yihanangirije abayobozi bashora Leta mu manza zitari ngombwa bigatuma itsindwa, aho yavugaga ko kugeza icyo gihe leta yari imaze kwishyura akayabo k�arenga miliyari 1.5 mu myaka itanu gusa.
Akarere ka Musanze nikadakemura iki kibazo cy’abatsindinze ikizamini cy’akazi, gashobora kwisanga mu manza, katsindwa nabyo bigatera Leta y’u Rwanda igihombo. Inzego bireba zikaba zigomba gukurikirana no kureba iby’iki kibazo niba koko haba harimo akarengane.
16 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 17/02/20
Mwebwe abanyamusanze reka muvuge ni ubwa mbere bibabayeho muzabaze ibibera i Kirehe ! muzumirwa,jye nigeze kujya mu kizamini cy’akazi nanahamagawe kuri telephone hari 2017 maze umuyobozi wari ushinzwe abakozi abwira abakozi ba RALGA bahamagaraga abakandida ko ngo anzi neza ntari umnyarwanda ko ngo ubwenegihugu cyanjya bukemangwa igitangaje ni uko ku rutonde rw’abasohotse ko aribo batsinze ibizamini by’akazi harimo n’abatujue ibyo itangazo ry’akazi ryavugaga , habe ngo babe baranabaye selected , yewe na n’uyu munsi njyanumva ko hari abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bahawe akazi bakora ibyo batigiye, nkibaza nk’umukanishi cyangwa Veterineri uvura abantu uko abyifatamo hari n’abandi muri Administration nabo ngo bakora ibiterekeranye n’ibyo iyomyanya ishakirwa kuba umuntu yujuje , nkaba mbahaye pole mbasaba no kubyitondamo kuko hari abo nzi barekaramye birukanwa mu kazi bari basanganywe.
Subiza ⇾ERNEST Kuwa 17/02/20
Ark se ubundi kombona H.E ahora ababwira kunoza service urumva , barahamagara HR ngo ari munama yakagombye gusobanurira itangaza makuru uko ikibazo giteye abantu bakava murujijo cyangwa bo bakagira nubwo bushake bwo gusobanura birambuye niba koko bafite ukuri, nonese niba uwo NZIGIRA Fidele avugako FRancois bimureba kuki batigeze bahamagara abo bajurira ngo babahe ubusobanuro burambuye, gusa nibyabindi bamenyereye byo kujijisha rubanda ntibamenye ko umuntu ari nkundi.
Subiza ⇾akazi kubu burya kabonwa nuwo zereye koko!!!!!!
Vincent Kuwa 18/02/20
Ibyo byatubayeho ku barimu twakoreye ikizamini cya kazi mu karere ka Kayonza.ubwo twiteguraga kujya mukazi gutereza ko baduhamagara turaheba.Nyumaho twigereye ku Karere ka Kayonza ushinzwe uburezi utubwirako nta myanya ihara Kandi bari bayishyize ku isoko . Twandikiye meya ntiyadusubiza tujuririra komisiyo yabakozi niyi saha ntacyo nabo baradutangariza.
Subiza ⇾Ryambabaje Innocent Kuwa 18/02/20
Ni ibintu bibabaje muri iki gihe ikigaragara harimo ubusambo bukomeye ahubwo H.E akore akazi kuko kuva muri MINEDUC kugeza mu turere harimo ubujura.
Subiza ⇾Uwimbabazi Anne Kuwa 18/02/20
Natwe twakoreye ikizamini mukarere karutsiro ibwiriza riza rivugako tugomba gukora exam imwe biturutse muri REB ark banze kudushira kuri placement ntituzi niba turi abakozi cyangwa tutaribo turi mugihirahiro
Subiza ⇾Uwimbabazi Anne Kuwa 18/02/20
Natwe twakoreye ikizamini mukarere karutsiro ibwiriza riza rivugako tugomba gukora exam imwe biturutse muri REB ark banze kudushira kuri placement ntituzi niba turi abakozi cyangwa tutaribo turi mugihirahiro
Subiza ⇾Uwimbabazi Anne Kuwa 18/02/20
Natwe twakoreye ikizamini mukarere karutsiro ibwiriza riza rivugako tugomba gukora exam imwe biturutse muri REB ark banze kudushira kuri placement ntituzi niba turi abakozi cyangwa tutaribo turi mugihirahiro
Subiza ⇾alexis Kuwa 19/02/20
Ibyo wagirango n’indwara iri muturere tumwe na tumwe mwasimukira Gicumbi no bari bakagezemo none bababwiye ko bazasubira gukora ibizamini. Hakorwa iki NGO uburezi bugire gahunda. Ababishinzwe mutabare hakiri kare kuko abana barimo gutakara Ku masomo.
Subiza ⇾john Kuwa 19/02/20
Bikwiye guhinduka
Subiza ⇾munyarukiko pacifique Kuwa 19/02/20
Mwiriwe, abantu bakoze ikizamini cyo kwigisha muri secondary kuri Ao mu mibare nabakoze muri chimie, mukarere ka ngoma barifuza ko mwabakorera ubuvugizi mukabafasha kubona imyanya batsindiye, turimo kumva ngo bari gutanga imyanya kubantu batayitsindiye Kandi abayitsindiye dusaziye kuri list. Murakoze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo