
Ukwirukana abayobozi b’inzego zinyuranye b’icyari Umugi wa Gisenyi, Perefegitura ya Gisenyi n’ab’Akarere ka Rubavu, byagaragaye ko ari ibirego bihimbano. Bwiza.com yiyemeje kubigaragaza no kubiva imuzi kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’ababyihishe inyuma. Ibi bizafasha abaturage kuva mu rujijo ruterwa n’ababifitemo inyungu bakomeza kwanduza isura mbi, igihugu bagihungabanyiriza inzego zatowe n’abaturage.
Duteguje abasomyi bacu ko iyi nkuru icukumbuye izakorwa mu bice bitandukanye kugira ngo ikibazo tukive imuzi neza.Umuntu umwe yigeze kubaza ati " Ese ku Gisenyi bahahambye umusazi? Yavugaga ibyo mu gihe hari meya umwe wa Rubavu bari bamaze kwirukana. Ryatakaye mu gutwi kuko yari umuturage kandi ibyaho bizwi habaho kujijisha.
Ariko uko ni ko kuri yari avuze kuko ntiwakwiyumvisha impamvu z�ihindagurika ry’abayobozi bya hato na hato kuko iperereza ryihariye ry’umunyamakuru rigaragaza ko ababigiramo uruhare bahemukira igihugu kuko badindiza iterambere ry’akarere kubera ko bahora mu matiku gusa.
Bamwe baba bayacurira ku ruhande abandi bagahora bisobanura, aka Bamporiki uherutse kubigaragaza neza mu nama nkuru y’ umuryango FPR- Inkotanyi. Kimwe mu byerekana ko ibyo abo bayobozi bahimbirwa ibirego twavuze hejuru, ni uko biriya byaha byombi bigize ibyaha biri mu rwego rukomeye bityo bikaba mu kiciro cy’abafite ingengabitekerezo ishingiye ku moko, icyaha mu Rwanda kitajya cyihanganirwa, uwagikoze yewe akaba atemerewe no guhabwa imbabazi.
Abayobozi turibuze kuvugaho ahakurikira, ni uko nta n’umwe wigeze aregwa agakurikiranwaho icyo cyaha mu nkiko, akaba yarabiryojwe akabihanirwa.
Bamwe muri bo bagiye bafungwa igihe gito ngo harimo gukorwa iperereza ku byaha bakekwaho ubundi nyuma y’igihe gito bakaba barekuwe bavuga ko babuze ibimenyetso. Ari abo bafunzwe n’abatarafunzwe, ibirego byo mu muhanda (amatiku) byo byari byinshi cyane.
Hashingiwe kuri ayo matiku rero byaviriyemo abayobozi benshi gusabwa kwegura (dore ko ariyo turufu ikoreshwa) bakandika bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite ( kandi atari byo) abandi ari bo bake bakirukanwa ku mirimo yabo bidakurikije amategeko.
Abayobozi ayo matiku yagizeho ingaruka ni Murorunkwere Sp�ciose, wari superefe akaba n’umukobwa w’uwari depite ku ngoma ya Juvenal Habyarimana witwa Banzi Wellars, ubu akaba abarizwa mu buhungiro mu Bufaransa, Kamanzi Straton wayoboye Umugi wa Gisenyi, Munyakayanza Samuel na we wayoboye Umugi wa Gisenyi, Ndereremungu Joseph wabaye Perefe wa Gisenyi, Barengayabo Ramadhan wabaye Perefe wa Gisenyi akaba na meya w’akarere ka Rubavu, yasimbuwe na Twagirayezu Pi�rre C�lestin, bakundaga kwita Papa wasenyeye abaturage amazu budakeye kabiri aba avuyeho, yaje gusimburwa na Sheikh Bahame Hassan, wahuye n’akaga gakomeye kuko yatawe muri yombi, akaza kugirwa umwere nyuma y’amezi afunzwe.
Uyu yaje gusimburwa n’uwitwa, Sinamenye Jeremy, utarahamaze igihe bamukuraho ubu akarere ka Rubavu kakaba kayobowe na Meya mushya, Habyarimana Gilbert na we bitazwi igihe azamara. Nta meya cyangwa Perefe waba yararangije manda ye y’ubuyobozi. Ibi ni ibintu byatangiye muri 2003, birakomeza kugeza uyu munsi.
Iyi nkuru twakwita iy’ibanze kuri iki kibazo, hatekerejwe kuri iryo hindagurika usanga ari ikibazo gikomeye kibangamiye ubuyobozi kuko bigira ingaruka kuri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe no ku miyoborere myiza muri rusange kuko usanga abayobozi bashya baza bafite ubwoba ko batazahamara kabiri no guhuzagurika mu bikorwa bahasanze.
Ibi ndetse ni na byo byagiye bituma akarere ka Rubavu kagenda kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo. Umuturage kera yigeze kuvuga ko bishoboka ko ku Gusenyi bahahambye umusazi. Birashoboka ashingiye ku mubare munini w’abayobozi bavuyeho mu myaka y’ubuyobozi irenga gato icumi. Ingabire Marie Immacul�e na we ubwe yigeze kunenga ubuyobozi bwa Rubavu ageza n’aho avuga ko iyo bamubwiye akarere ka Rubavu umutwe umurya.
Hiyongereyeho n’abandi bayobozi duherutse kumva birukanwe na bo bazira ayo matiku y’amoko nk’uko twabisomye mu bitangazamakuru. Abo bayobozi bahimbiwe ibinyoma nk’uko byagendekeye abababanjirije baregwa ibyo bya �Ndi Umugoyi na Ndi Umugogwe.�
Wakwibaza igituma abashinjwa ibi byaha bikomeye batabiryozwa niba babibonera ibimenyetso. Nta na hamwe abaregwa ibindi byaha nko kunyereza umutungo wa Leta, kutaba indashyikirwa mu mirimo n’ibindi nk’impamvu zatuma birukanwa mu butegetsi bwite bwa leta. Ibi bibazo byose twibaza ni byo biganira ku kwibaza aho mu by�ukuri ikibazo cya Rubavu cyaba kiri.
Ibyo by’amoko gihamya nuko ari ibihimbano abantu bamwe bahembera bagamije ni byo biganisha ku guhirika abayobozi n’abandi bakozi. Muri make nuko inkuru icukumbuye irimo gutegurwa izerekana n�amazina y’abagira uruhare mu gusenya akarere ka Rubavu (aho bizaba ngombwa).
Ibyo bita amoko twarakurikiranye dusanga bishingiye ku miryango umuntu akomokamo bikwiriye kumvikana neza. Mbere yo kuba Umuyobozi uba ufite umuryango kavukire wawe ( waba Gogwe- Goyi, uturere abantu bakomokamo bitari n’amoko).
Mu gihe habaye ibikorwa byihariye by’abagize umuryango runaka, nta kabuza waba umuyobozi cyangwa utari we urabyitabira iyo wabonye akanya. Ibyo ni nk’inama z’ubukwe, imihango yo gushyingura, n�ibindi nk’ibyo. Kuboneka muri iyo mihango ya bene wanyu si igitangaza kuko kutayibonekamo ahubwo wafatwa nk’ umugome na bangamwamo.
Bipfa kuba bitabangamiye ubuyobozi kandi kikazira kujya mu tunama turwanya leta (ibintu bitabayeho ku bo twavuze haruguru), kuko iyo bibaho, ababikoze baba bari muri gereza. Tuvuge se ko ari imbabazi bagiriwe? Zo se ziteganywa n’amategeko bitari iza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, na we utemerewe kuzitanga ku byaha bimwe na bimwe?
Nyuma yo gusuzuma, twasanze inzego zimwe ari zo zigira uruhare mu gusenya izindi nzego z’akarere ka Rubavu.Birazwi ko abashyiraho inzego z’ubuyobozi bw’akarere ari ababifitiye ububasha. Abo babashyiraho bamwe rimwe na rimwe babikora bishingiye ku marangamutima arimo ruswa n’ikenewabo.
Ababashyiraho, ba nyir’ububasha byumvikane ko iyo hari ibyo mutumvikanyeho byihariye bidafite aho bihuriye n’akazi bakwirenza kandi ntibavuguruzwa kuko bizewe cyane. Umuntu ava aha akagusaba amavuta y’imodoka cyangwa ikarita y’itumanaho, hari n’aho bavuga igitsina, utabikora kubera kutabigira cyangwa kubyanga kuko binyuranyije n’amahame y’imiyoborere myiza, bugacya baguhimbiye ibyaha ukava ku mwanya wariho. Uwaha "mikoro" abahuye n’izo ngaruka babivuga byose.
Iyo abo banyabubasha bimuriwe ahandi mu mirimo, basimburwa n’abandi na bo baza bafite mu bikapu byabo amazina y’abantu bagomba gushakira akazi byanze bikunze bityo bagakora ibishoboka byose bakiyenza no kugira uruhare mu kwirukanisha abo basanze mu mirimo kugira ngo haboneke imyanya idafite abakozi.
Tugarutse kuri bya birego bihimbano by’amoko n’irondakarere, amakuru yaravuzwe cyane igihe uwari Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis n’ubwo byari bisanzwe bihari, bihabwa intera yo hejuru ariko na we ashutswe n’abo bizerwa tumaze kuvugaho.
Byavuzwe ko mu gihe ke yakoreye inama y’umutekano mu nzu ndangamuco ya Gisenyi, aho ashingiye ku byo adafitiye gihamya yibasiye bikomeye bamwe mu bayobozi ndetse abavuga amazina abikoma ngo baba mu bintu by’amacakubiri ashingiye ku moko. Ibi byababaje bikomeye abo yavuzeho kuko batashoboraga kumwisobanuraho ku matiku n’ibinyoma. Ibi kandi byababaje bikomeye Abanya-Gisenyi kumva minisitiri ahangara kuvuga mu ruhame ibirebana n’amatiku adafitiye gihamya.
Ibyo yavuze kuri abo bayobozi byamenyekanye ko nta handi yari yabikuye usibye kuri ba bandi we yitaga ko bizewe, bitakorewe ubushakashatsi bubatanga ibimenyetso. Nta bushishozi bwahabaye bwo kutumva ko baba baramubeshye kandi bishingiye kuri za mpamvu zasobanuye hejuru. Ngo yaba yarabihawe muri raporo n’uhagarariye urwego rw’iperereza imbere mu gihugu mu Karere ka Rubavu n’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ka Rubavu, bivugwa ko bafitanye isano ya bugufi.
Abo bakozi bombi bakongeje akarere bakwirakwiza uwo mwuka mubi bitewe na za mpamvu zasobanuwe hejuru, bihembera bikomeye amacakubiri mu buyobozi no mu baturage kugeza birengeje abayobozi batari bake uhereye kuri ba visi meya bungirije n’abayobozi barindwi ku rwego rw’akarere.
Abagambaniye abo bayobozi ntabwo bakomoka muri iyo miryango Gogwe-Goyi, bakavuga ko bihaye kubamenya kandi bishoboka ko babihabwa n’abaturuka mu yindi miryango isanzwe ibanga na yo nyuma y�icukumbura ryimbitse ikibazo kizashyirwa ahagaragara.
Iturufu y’amoko i Gisenyi yashyizwe imbere kuko igihe kimwe mu Ngoro y�Umukuru w�Igihugu (Village Urugwiro) ngo bigeze gutumaho inzego z’ubuyobozi za Gisenyi ngo bage kwisobanura ku bijyanye n’isuku nke yaharangwaga, bagezeyo aho kuvuga ibyo bahamagariwe bongera none bavuga amazina y’abantu (Gogwe) ngo babananiza gukora inshingano zabo uko bikwiye. Ikindi kinyoma!
Hari raporo zigeze gukorwa n’umugabo umwe witabye Imana n’undi ukiriho bakoreye umuryango i Gisenyi na bo badakomoka muri iyo miryango bagiye batanga zipfuye zishingiye kuri urwo rwango, mu bunyamabanga bwa RPF. Bikaba bikwiye kumenya abagira uruhare mu guhembera ayo macakubiri amaze guhitana kuvana benshi ku buyobozi bityo bigatuma bamwe bashaka kubifata nk’ukuri kandi atari byo.
Igice kizakurikiraho kizagaragaza byimbitse ibi bibazo tumaze kuvuga kugira ngo abafata ibyemezo bamenye iby�ako karengane.
Birakwiriye ko iki kibazo cyakemurirwa ku batera ayo macakubiri kuko abantu barenganye bihagije maze abahohoteye abandi, bakabiryozwa cyangwa bikumirwe ku buryo batazongera kugira uwo barenganya bamubeshyera.
4 Ibitekerezo
Jean Pierre RUDAKUBAGANA Kuwa 31/12/19
Iyi nkuru y’IBIREGO BIHIMBANO byo muri Rubavu, ivuzwe ari nko ku munota wa nyuma, kuko ibyo BIHIMBANO birasanzwe. Ababihimba bisa nk’aho bakora ibishoboka byose ngo Umukuru w’Igihugu atazabimenya, kuko abimenye uko biri, nkurikije uko muzi n’uko yanga ko amufuti atwikirwa, yafata ibyemezo vuba na bwangu.
Subiza ⇾????????Nshimye iki kinyamakuru kibishyize hanze! Nibakomeze bacukumbure.
Pusi Kuwa 01/01/20
Nyamara iyi nkuru abayobozi bayiteho kuko n’ikibazo gikomeye muri aka karere hari abananirwa inshingano zabo bagahimba ikindi kandi bakozi mushinzwe iperereza kuki mubura ibyo mushyira muri raporo zanyu mugahimba ibitarabayeho nyamara ba Nyakubahwa iki kintu kiranduke bitaribyo bizatugeza ahabi tureke kuvangira Perezida wacu Paul Kagame azajye ababera urugero kuko arashoboye.
Subiza ⇾Inzu Kuwa 03/01/20
Ariko ngirango uko ikibazo cyavuzwe bishobora kuba tariko bimeze, kuko abagogwe n’abagoyi ntabwo ari muri Rubavu baba gusa ni Kigali bariyo nahandi bibaye ariko bimee rero ubwo n’abagogwe n’abagoyi baba ahandi icyo kibazo cyagaragara, kuburyo Umugogwe n’umugoyi bahuriye mukazi i Kigali bagirana ikibazo ariko ibyo aiko biri n’agato, ntanze Urugero: Nzi Umugogwe ukorana n’Umugoyi muri Minisiteri imwe ntashatse kuvuga i Kigali kandi barakundana bikomeye utabazi neza wagira ngo n’abavandimwe bajya basangira bagurizanya amafaranga byinshi. Nagiraga ngo rero mbabwire ko niba icyo kibazo cyrabaye Rubavu simvuze ko Nyakubahwa Minisitiri SHYAKA yibeshye ariko birashoboka ko abatanze amakuru batakumbuye cyane ahubwo ikibazo kikaba kiri ku nyungu z’abantu ku giti cyabo kurusha uko cyaba Kiri mu Moko y’Abagoyi n’Abagogwe nkuko bivugwa cg se biranashoboka ko Umugoyi umwe cg babiri n’abagogwe umwe cg babiri bashobora kugirana ikibazo ibyo rero ntibyafatwa nk’Ikibazo rusange hagati yayo moko cg abatuye utwo turere 2 Goyi na Gogwe. Nuko mbyumva. Murakoze
Subiza ⇾Kabindi Kuwa 12/01/20
Mu nzego z’ibanze harimo ibibazo bikomeye cyane bisubiza inyuma umuturage aho kumuteza imbere,ibyo bibazo bikaba bivangira HE.Urugero hari Akarere kamwe muri Oriya Ntara y’iburengerazuba Meya yari bwegure akajyana na V/Mayor ASOC,maze nyir’ububasha umwe mu bari kubeguza akubise amaso ku mataye ya V/Mayor ASOC,ibyo kweguza V/Mayor bimuvamo ahubwo bahita baba inshuti.Ubu Mayor yarasezye naho V/M Asoc we aracyari mu kazi.Muri aka karere hari HR wari ushinzwe kwakira amafaranga ya ruswa ku bashaka kubona akazi,akayashyikiriza Mayor,ikimenyane ntaho kitari.
Subiza ⇾joel HABINEZA Kuwa 09/07/21
Muraho neza basomyi beza, batang ibitekerezo byubaka, ndabashimiye ko mwafashe umwanya wo gusesengura imiyoborere ya rubavu, njye moarangije imyaka 10 ngerageza kureba ikibazo kiri rubavu nsanga Atari gogwe goyi, ahubwo ni uburyo abahabwa imyanya bayihabwamo, niba umukozi yaje mukazi azanywe numuntu ukomeye, ataruko yatsinze ikizamini, iyo akoze ikosa ugashaka kumukebura wowe muyobozi ubwo wa muyobozi wohejuru akugendaho, ikindi kandi minaloc ntago ishyira imbaraga mu miyoborere myiza ya rubavu kandi birumvikana kuko uwo muyobozi nawe aba aruma agahuha ngo adatakaza umugati, njye sinshoboye kuvuga byinshi hano, ababifitiye ubushobozi bazaze mbereke uko ikibazo kiri rubavu cyakemuka batitwaje gogwe goyi kuko njye sinemera ko aricyo kibazo. Murakoze cyane.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo